Sunday 1 May 2011

Ku Mulindi wa Nasho, amabendera abiri y'igihugu yatawe mu musarani

Ku Mulindi wa Nasho mu Karere ka Kirehe Intara y’Iburasirazuba, ibendera ryo ku kigo cy’amashuri yisumbuye cyitwa APENA Secondary School n’iryo ku kigo cy’amashuri abanza cya Rugoma, ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki ya 27 Mata 2011 yaburiwe irengero, nyuma akomeza gushakishwa baza kuyatoragura mu misarane.
Ku wa 28 Mata 2011 mu kiganiro ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagiranye na Hakizamungu Adelde akaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nasho, yavuze ayo mabendera abiri yo ku kigo cya APENA na Rugoma, rimwe ryatoraguwe mu musarane w’ikigo cy’amashuri abanza cya Rugoma, irindi rigatoragurwa mu musarane wo hepfo y’urusisiro (centre) rwo ku Mulindi wa Nasho.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabajije Hakizamungu niba hari abantu bamenye baba baragize uruhare muri icyo gikorwa, asubiza ko inzego zishinzwe umutekano zikomeje gukora iperereza, ati “kugeza uyu munsi ababikoze ntabwo baramenyekana.”

Hakizamungu yavuze ko mu gihe abantu bataye ayo mabendera mu musarane bataramenyekana, abari bashinzwe kurinda ayo mashuri (local defense) barimo batatu barindaga ku kigo cy’amashuri cya APENA Secondary School n’umwe w’amashuri abanza ya Rugoma, ubu bari mu maboko ya Polisi.

Twifuje kumenya igihano gihabwa uhamwe n’iki cyaha maze Kariwabo Charles, Umuvugizi w’inkiko yatangarije atangaza ko umuntu wese wonona ibendera ry’igihugu ahanwa n’ingingo ya 30 y’itegeko 34-2008 ryo ku itariki ya 8 Kanama 2008 rigena iyubahirizwa ry’ibendera ry’igihugu n’imikoreshereze yaryo.

Uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe, agacibwa kandi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi mirongo itanu (50 000Frs) cyangwa se ibihumbi ijana (100 000Frw).

No comments:

Post a Comment