Thursday 26 May 2011

Ese gukora imibonano mpuzabitsina byaba bivura ibiheri byo mu maso koko?

Ibi heri byo mu maso (Ibishishi) ni imwe mu ndwara ikunda kurwarwa n’urubyiruko, ndetse abantu benshi bakaba bavuga byinshi kuri ubwo burwaye n’imivurire yabwo. Bamwe bavugako ibyo bishishi biterwa no kudakora imibonano mpuzabitsina, abandi bakavugako kubivura nta kindi wakora uretse gukora imobonano mpuzabitsina. Ibi rero nibyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nyandiko.

Mu gitabo Conseils pratiques en cas de problème bavugako ibiheri byo mu maso (acné) ari indwara igaragazwa n’ibisa n’ibiheri bifatira mu twenge tw’ubwoya bw’uruhu, mu maso, rimwe na rimwe bikagera no mu mugongo, ku ntugu no mu gituza.


Bakomeza kandi bavugako bitangira kwigaragaza mu bugimbi (ku myaka igera kuri 12/13), kandi bikamara igihe kinyuranye. Akenshi, bigenda bishira uko umwana akura, bikarangira hafi mu myaka 20, uretse ko bishoboka gukomeza no hejuru y’iyo myaka. Mu kenge k’uruhu hitsindagiramo imyanda igafunga (bouchon dékératine), iyo myanda (comédon) ifunga akenge, bikabuza imyanda ivanze n’ibinure gusohoka, bigatuma aho ako kenge kari habyimba wahakanda hagasohokamo ibintu bimeze nk’amashyira ariko bifatiriye cyane.

Ibinure bifatiriwe mu mubiri bibora vuba bikabyara ibimeze nk’amashyira maze aho biri hakagaragara akabyimba gato.

Habaho ubwo iyo ndwara ifata mu buryo butandukanye. Byongerwa cyane n’ibiribwa bikize ku masukari no ku binure, by’umwihariko za shokola. Ariko vitamini A no kota izuba ndetse no guhumeka umwuka mwiza ubonwa n’abakora imyitozo ngororamubiri birabikiza.

Ahanini ikururwa n’inkurikizi z’imisemburo ishinzwe gutunganya iby’imyororokere y’abantu igakoresha cyane cyane imyanya ndangagitsina yose, iy’imbere mu mubiri n’igaragara inyuma. Nk’umusemburo witwa esitorojeni (Oestrogènes) uzitira isohoka rw’imyanda y’ibinure, ariko uwa andorojeni (androgènes) wo ugatuma bisohoka cyane (ukabyongera).

Hari n’ibindi, nk’imirire, intekerezo zitameze neza, n’aho umuntu aba, ni ukuvuga ikirere (facteurs alimentaires, psychiques et climatiques), bishobora gutuma byiyongera cyangwa bikagabanuka. Ku bagore, ibiheri byo mu maso (acné) bishobora kwiyongera mu minsi ibanziriza imihango, bikagabanuka cyangwa bigashira iyo atwite.

Ku bagore, ni ngombwa gukosora imivurungano y’ibihe by’imihango, kwibanda ku ndyo ikize kuri Vitamini A, kugabanya amasukari n’ibinure, ariko by’umwihariko, ukareka ibikomoka ku nyamaswa. Shokola irayongera cyane, ni ukuyicikaho niba udashaka kurwara. Ushobora no kugakanda ukakamena, ibirimo bigasohoka.
Muri icyi gitabo Conseils pratiques en cas de problème banatubwira uburyo wakwirinda iyi ndwara n’uko wayivuza.

Gukunda kuba ahantu hari umwuka mwiza, gukora imyitozo ngororamubiri, kugira gahunda nziza y’imirire, gutoza amara gukora neza, urya kenshi indyo itayananiza nk’ibinyampeke n’imboga rwatsi, kunywa amazi hari kandi ukwirinda kubangamira uyirwaye, no gukoresha ibintu bikize ku myunyu ngugu cyane cyane nka Manganeze n’umuringa (cuivre).

Kuvura iyo ndwara y’ibiheri mu maso bisaba kwihangana no kudatezuka k’umurwayi, kuko akenshi bimara igihe kirekire. Akenshi bisaba amezi menshi kugira ngo ugere ku cyo uba umaze igihe kinini utegereje, ndetse wakira bigasa n’aho wongeye gusubizwa ubuzima wari waratakaje.

Nk’uko mumaze kubyibonera kudakora imibonano mpuzabitsina ntitwavuga ko aribyo bitera ibiheri byo mu maso nk’uko benshi babivuga, ndetse bigatuma urubyiruko rumwe na rumwe rwishora mu gukora imibonanano.

No comments:

Post a Comment