Wednesday 4 May 2011

Mariah Carey na Nick Cannon batangaje amazina y’impanga zabo


Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwe, Mariah Carey n’umugabo we Nick Cannon noneho bashyize ahagaragara amazina y’umwe mu mpanga zabo ebyiri. Ayo mazina y’izi mpanga akaba ari Moroccan Scott Cannon(amazina y’umuhungu) naho umukobwa we akaba yitwa Monroe Cannon.
Kuri uyu mukobwa Carey avuga ko iri zina ryaturutse kuri Marilyn Monroe, yatekerezaga kuzita umwana we ariko nyuma bikaza guhindukamo iri Monroe Cannon yaje kumwita. Avuga ko uyu mukobwa we bamuhaye amazina abiri gusa kuko nawe afite amazina abiri nta rya gatatu ryo hagati.
Ku muhungu we avuga ko impamvu yamwise Moroccan Scott Cannon ari uko hagombaga kuzamo akazina ka nyirakuru ndetse akaba yanabihuje n’akazina yakuyeku buryo icyumba cy’inzu yabo nshya y’I New York gitatse.


Yari amaze iminsi asaba abafana be kuvumbura aya mazina
‘M’ niyo nyuguti yonyine umuhanzi Mariah Carey yari yaratanze nk’inyuguti yagombaga gutangira amazina y’impanga ze, ariko yari yarasabye  abantu ko batangira gutanga amazina mbere y’uko we avuga uko abana be azabita afatanije n’umugabo we Nick Cannon.
Ku rubuga rwe rwa Tweeter, Mariah Carey yari yasabye abakunzi be kuvumbura no gufora amazina bateganyirije kwita aba bana babiri b’impanga(umukobwa n’umuhungu).
Gusa ariko yavugaga ko atari uko yabuze amazina abita, ko ahubwo ari ukureba ko hari uwazavumbura ayo mazina mbere y’uko we yayitangariza ndetse akanayabwira inshuti ze ku mugaragaro.
Ati:”Amazina turi hafi yo kuyatangaza, ariko ndashaka kureba niba hari umufana wayamenya mbere y’uko tuyatangaza”.
Tubibutse ko Mariah Carey w’imyaka 41, yibarutse izi mpanga ku wa Gatandatu mu bitaro by’I Los Angeles. Umukobwa niwe wavutse bwa mbere, avukana ibiro 2.35, mushiki we avukana ibiro2.44 .
Carey arusha umugabo we imyaka hafi 11, kuko umugabo afite imyaka 30. Carey akaba yaravuze ko aba bana bavutse mbere y’igihe cyari giteganijwe ko ababyarira.
Ubwo Mariah Carey yibarukaga izi mpanga, ni nabwo we n’umugabo we Cannon bongeye amasezerano yo kubana kwabo undi mwaka.

No comments:

Post a Comment