Monday 16 March 2015

Umuryango wa Rwigara uhamya ko yishwe atewe ibyuma

Diane Rwigara, umukobwa w’imfura ya Rwigara Assinapol (Ifoto Interineti)

Abagize umuryango w’umunyemari Assinapol Rwigara, bagaragaje agahinda gakomeye batewe n’uko umuntu wabo atishwe n’impanuka nk’uko Polisi y’u Rwanda yabitangaje, ahubwo ko yishwe n’ibyuma yatewe mu gutwi ahagana inyuma.

Mu ibaruwa bandikiye Perezida wa Repubulika, bahishuye ko basanze Rwigara akiri muzima Polisi ikabangira kumutabara, ahubwo ikihutira kumuhuhura.

Berekanye uko bangiwe gutabara umubyeyi wabo, ubwo impanuka yabaga kuwa 4 Gashyantare 2015.

Batanze ibisobanura by’ibyo bavuga bagira bati “ibisubizo bya muganga (Autopsie) byagaragaje ko icyishe umubyeyi wacu ari ibyuma bityaye yakubiswe mu gutwi ahagana inyuma.

Bavuze ko Rwigara yazize amaherere, basobanura ko yari anamaze igihe ahigwa, batanga ubuhamya bw’uko ababibonye bababwiye ko yisanze hagati ya bariyeri (Barriers) ebyeri, ava mu modoka ariruka, bamwirukaho bamusubiza mu modoka.

Bashingiye kuri ibi n’ibindi by’uko bavuga ko Polisi yanze kubaha amatelefone ya nyakwigendera, abagize uyu muryango basabye Perezida wa Repubulika ko hakorwa iperereza ryimbitse, banamubwira ko babaye bishinganishije.

Aganira na BBC, Minisitiri w'Umutekano, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yavuze ko ibyo uyu muryango uri kuvuga ari agahinda ufite wavanzemo amarangamutima.

Minisitiri Harerimana avuga ko niba bafite ibimenyetso simusiga babishyikiriza inzego z’ubutabera bikifashishwa, ariko ko imikorere ya Polisi y’u Rwanda we ntacyo ayikemangaho.

Yagize ati “Ibyo biragoranye cyane kubyemera kuko Polisi yacu ni inyamwuga, icyo bakoze ni ukumutabara bituma bamujyana ku bitaro aho bari bakwiye kumujyana.”

Yongeyeho ati “kuba abantu babipolitiza (politiser) bakavuga ngo yarishwe nk’aho uwamwishe bari bafitanye isano nawe cyangwa hari ikibazo bari bafitanye ubwo njyewe mbifata yuko ari kwa kundi umuntu apfa ba nyirawo bakavuga ngo ni ibitega byamwishe, ngo yatererejwe ibi n’ibi, ibyo inzego za Leta ntabwo zabigenderaho.”

Assinapol Rwigara agipfa, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyaba cyarishe uyu munyemari, ariko ko uwo bagonganye yafashwe kandi ko dosiye igikurikiranwa.


No comments:

Post a Comment