Friday 13 March 2015

Ibaruwa ifunguye umuryango wa Rwigara Assinapol wandikiye Perezida Kagame

Twebwe abagize umuryango wa Rwigara Assinapol tubandikiye iyi baruwa tubasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rw’umubyeyi wacu witabye Imana mu ijoro ryo kuwa 4 Gashyantare 2015.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, twakiriye n’akababaro kenshi urupfu rw’umubyeyi wacu ruvugwaho byinshi harimo no kuba yarishwe. Mu by’ukuri urupfu rw’umubyeyi wacu rwajemo urujijo kubera impamvu zikurikira:

*Byagaragaye ko imodoka yari atwaye, yagonzwe ku ruhande rw’umugenzi, bikaba bitumvikana uko impanuka nk’iyo yakomeretse bikomeye umubyeyi wacu ku mutwe w’inyuma bikanamuviramo gupfa.

*Bamwe mu bagize umuryango, twahageze umubyeyi wacu agihumeka ariko byahise bigaragara ko habuze ubutabazi kandi abantu bahari.


*Polisi yamaze isaha irenga ikura imodoka ye mu nzira ikoresheje Breakdown aho kubanza gutabara umubyeyi wacu wari ukiyirimo agihumeka.


Rwigara Aristide umuhungu wa Rwigara Assinapol

Uyu nawe yitwa Rwigara Arioste


*Bakimukura mu modoka aho byitwa ko impanuka yabereye, Polisi yihutiye gufungira umubyeyi wacu mu isashe ya Plastic kandi nta muganga wamusuzumye ngo yemeze ko yashizemo umwuka.

*Habayeho kutumvikana hagati y’umuryango na Polisi muri icyo gikorwa cyo gufungira umubyeyi wacu mu isashi kuko twabonaga ko akiri muzima turushwa imbaraga

*Imbagukiragutabara (Ambulance) yahamagajwe gutabara umubyeyi wacu, yamugezeho Polisi iyangira kumutabara, ihitamo gukoresha imodoka yabo itabigenewe


*Twambuwe uburenganzira bwo guherekeza umubyeyi wacu muri iyo modoka yamutwaye


Uyu ni umugore wa Rwigara Assinapol


*Polisi yihutiye kujyana umubyeyi wacu mu iruhukiro (Morgue) aho kumujyana muri urgence y’ibitaro byegereye aho byitwa ko yakoreye impanuka

*Biragoye kumva ukuntu umubyeyi wacu yihutiwe gufungirwa mu isashi agihumeka akajyanwa mu iruhukiro (Morgue) nta raporo yo kwa muganga (Rapport medial) ikozwe.

*Twamaze iminota 45 ku iruhukiro (Morgue) ya polisi Kacyiru, umubyeyi wacu avirirana cyane ku mutwe w’inyuma, banze kuduha umuganga ngo amusuzume, banze no kumurekura ngo tumujyane muri urgence ya King Faycal Hospital

* Ababibonye batubwiye ko umubyeyi wacu, yisanze hagati ya bariyeri (Barriers) ebyeri, ava mu modoka ariruka, bamwirukaho bamusubiza mu modoka

*Kugeza n’uyu munsi, Polisi ntiradusubiza byinshi mu byo umubyeyi wacu yari afite kuri we no mu modoka, nk’ibyangombwa bye na documents z’akazi.

*Twimwe telefone ze zidendanwa eshatu, n’aho tuzisubirijwe duhabwa ebyeri iyindi banga kuyiduha kandi bari barayitugaragarije


*Autopsie yagaragaje ko icyishe umubyeyi wacu ari ibyuma bityaye yakubiswe mu gutwi ahagana inyuma.


Rwigara Diane imfura ya Rwigara Assinapol

Rwigara Anne, umukobwa wa Rwigara Assinapol


Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, sibwo bwa mbere hageragejwe kumwivugana, guhera mu 1995 kubw’imishinga ikomeye umubyeyi wacu yari afite y’ubucuruzi n’ubwubatsi, yakomeje gutotezwa, gutegwa imitego myinshi, guhungabanywa, guhohoterwa, kurenganywa birimo gufungwa bya hato na hato no guhunga ubucuruzi bwe n’imishinga ye bigahora bikomwa mu nkokora.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nk’uko mubizi neza, umubyeyi wacu ari mu bagize uruhare runini mu rugamba rwo kubohora igihugu, ndetse aharanira kugikorera no kugiteza imbere.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, dushingiye ku rujijo rugaragara mu rupfu rw’umubyebyeyi wacu Rwigara Assinapol, turasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rwe kugirango tuve mu gihiraniro.

Dushingiye kandi kuri izi mpungenge tubagaragarije, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika tuboneyeho umwanya wo kwishinganisha twebwe abagize umuryango wa Rwigara Assinapol n’ibyacu.

Tubibasabye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, twizeye ko muzakoresha ubushobozi mufite n’ubushishozi musanganywe kugirango dushobore guhumurizwa.

Tubaye tubashimiye nyakubahwa Perezida wa Repubulika.


No comments:

Post a Comment