Friday 28 January 2011

Impamvu mvuga amazina y’abantu mu ndirimbo ni uko mfite abajama benshi- Dr Claude






Umuhanzi Dr Claude aravuga ko impamvu mu ndirimbo ze hakunda kugaragaramo amazina y’abantu batandukanye ari uko afite abakunzi benshi cyane ku buryo yumva nta kundi yajya abasuhuza keretse kubavuga gahoro gahoro mu ndirimbo ze.

Ibi akaba abivuga mu gihe abantu bo bakunze kumva mu ndirimbo ze hatajya haburamo amazina atandukanye y’abantu. Akaba avuga benshi mu bakunzi be kuri we yita “abajama”. Mu ndirimbo ze hakunze kumvikana amazina nka Sister Cynthia, Akimana, Nziza Désiré (murumuna we), Restaurant Chez Robert, Grand Ndengeye, Muzehe Ramazani, Richman, Kiki Bea, Grand la Confiance, Jean de Dieu, n’abandi batandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na Igihe.com, Dr Claude avuga ko kuri we abantu benshi baziranye cyane ku buryo mu kubereka ko abishimiye yahisemo kujya avuga amazina yabo mu ndirimbo ze. Ibi ariko abenshi bakaba bajyaga bakekaga ko mu ndirimbo ze aba avuga abaterankunga bamufashije mu gukora indirimbo ze abamamaza.

Mu bisobanura atanga akaba avuga ko ntaho bihuriye no kwamamaza abantu kuko mubo aba avuga akenshi baba ari n’abantu batagize n’aho bahuriye n’umuziki gusa ari inshuti ze za hafi. Aha akaba avuga yewe ko anaziranye n’abana bo ku mihanda benshi n’abandi bantu baba basanzwe cyane ku buryo bibashimisha cyane iyo biyumvise mu ndirirmbo.

Uyu muhanzi akaba anavuga ko ibintu by’ubuhanzi yabitangiye kera akiri umu Mc muri Club Maxime na Casablanca muri Hotel Méridien, ari nabwo yatangiraga kujya amenyana n’abantu benshi. Naho ibyo kuririmba nk’ umwuga akaba yarabitangiye mu marushanwa ya Free Style mu gihugu cy’u Burundi. Aha akaba yaratangiye ibintu by’amarushanwa mu gihe cy’ abahanzi nka nyakwigendera Jean Christophe Matata yari agezweho muri icyo gihugu.

Kuva ubwo niho yagiye arushaho kumenyana n’abajama batandukanye, bakaba ari nabo akenshi banamutera inganzo. Urugero rukaba ari nko ku ndirimbo ye 'Baramujyanye', iri gucurangwa cyane ku maradio yo mu Rwanda, aho yayihimbye biturutse ku muntu w’inshuti ye wamunyuzeho amubwira ko umukunzi we bamujyanye...

Guhorana morale n’ubucuti n’abantu benshi bya Dr Claude (The Original), byanamugejeje ku mubano n’umwari w’umubiligi bigeza ubwo amwereka umuryango none kuri ubu bafitanye abana. Uyu mufasha we akaba ari mu Rwanda aho bari kwita by’umwihariko ku mwana wabo muto w’amezi atatu.

Richard IRAKOZE

No comments:

Post a Comment