Friday 28 January 2011

Kigali: Polisi y'Amerika yashyikirije iy’ U Rwanda Mudahinyuka ukekwaho ibyaha bya Jenoside








Kuri uyu wa Gtatanu tariki 28 Muatrama 2011, ku isaha ya mbili za mu gitondo, nibwo indege ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari isesekaye ku Kibuga cy’ indege mpuzamahanga cya Kanombe izanye Mudahinyuka Jean-Marie Vianny uzwi cyane ku izina rya Zouzou, ucyekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ibi byakozwe hakurikijwe amasezerano yo guhanahana abakoze ibyaha agenga Polisi Mpuzamahanga (Interpol) U Rwanda rufitanye n’ iki gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

image
Chief Supt. Tony Kuramba, ushinzwe Interpol
muri Polisi y'u Rwanda


Umushinjacyaha Mukuru Martin Ngonga, ubwo yaganiraga n’ abanyamakuru yavuze ko kuba Igihugu nk’ iki cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyemera gukurikirana dosiye cyashikirijwe n’ U Rwanda ari ibintu byiza kandi bitanga n’ icyizere ko n’ izindi bashyikirijwe nazo zizakurikiranwa.

Martin Ngoga yagize ati: “ Uyu ni uwa kabiri woherejwe nyuma ya Kagaba; ni byiza cyane ko babyumva bakohereza abantu nk’aba, bituma n’ ibindi bihugu bidakomeza kugira urwicyekwe rw’ uko umuntu yakoherezwa kuburanira mu Rwanda.”

image
Umushinjacyaha Mukuru Ngoga

Ngoga kandi yakomeje avuga ko hari n’ abandi benshi bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika U Rwanda rwasabye ko bakoherezwa mu Rwanda kubera ibyaha bitandukanye bacyekwaho muri bo harimo n’ abaherutse gucibwa urubanza n’ Urukiko rukuru rwa Gisirikare aribo Gérard Gahima n'umuvandimwe we Théogène Rudasingwa.

Abajijwe ku mpamvu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigaragaza ubushake bwo kohereza abakekwaho ibyaha mu Rwanda mu gihe ibihugu by’ U Burayi byo ubona ko bidashyiramo imbaraga, Martin Ngoga yasubije ko biterwa n’ imikorere y’ inzego z’ ubutabera bwa buri gihugu. Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo akenshi zihitamo kohereza abantu bacyekwaho ibyaha mu gihugu baba barabikoreyemo ariko ngo ibihugu by’ I Burayi byinshi bihitamo kubiburanishiriza.

Mudahinyuka Jean-Marie Vianny (Zouzou) yavuye mu Rwanda mu 1994 aho yahise yerekaza mu bihugu bya Zambiya na Zimbazwe; yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2000, mu mwaka wa 2004 ni bwo inzego z’ Ubutabera z’ U Rwanda zatangiye kumusaba iza Amerika kubera ibyaha yari akurikiranweho.


image
image
Mudahinyuka akigezwa ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru


Nyuma y’ aho amanyeye ko ashakishwa, Mudahinyuka yahise ahindura amazina ye atangira kujya yiyita Thierry Rugamba.

Kuva mu mwaka wa 2004 nibwo uyu Zouzou yafashwe arafungwa azira kuba yarabeshye amazina ye inzego zishinzwe abinjira n’ abasohoka muri Amerika ndetse no kuba yararumye urutoki umwe mu bapolisi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika rugahita runacika.

Mudahinyuka Jean-Marie Vianney yavutse tariki ya Mbere Mutarama 1960, avukira mu Ntara y’ Amajyepfo mu cyahoze ari Komini Masango. Mu mwaka wa 1994 yari atuye mu Murenge wa Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali aho bivugwa ko yanagize uruhare mu kwicira abantu muri Stade ya Nyamirambo.

image

Yafatiwe muri mujyi wa Chicago wo muri Leta ya Illinois mu mwaka wa 2004, yagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu ku isaha ya saa mbili za mu gitondo aho yari avuye muri gereza ya Miami yo muri Leta ya Floride, bikaba biteganyijwe ko agiye guhita ajyanwa muri gereza kuko n’ ubundi urukiko Gacaca rwa Nyakabanya mu rubanza rwari rwaburanishije adahari rwamukatiye imyaka 19.

Umushinjacyaha Mukuru Ngoga akaba yavuze ko Ubushinjacyaha bukuru bwiteguye kumufasha ku buryo niba ashaka kujurira yabikora kuko ngo itegeko ryemera ko umuntu waciriwe urubanza adahari, igihe cyose abonekeye ashobora kuba yakongera akajuririra icyemezo cyafashwe n’ urukiko rwaburanishije urubanza rwe.

Foto: Rugasa ( igihe.com)

No comments:

Post a Comment