Saturday 26 November 2011

Wari uzi umumotari w'igitsina gore ukorera muri Kigali?


Mukeshimana Vestine ni umugore ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto afite imyaka 31, yagarukiye mu mwaka 2 w’amashuri y’isumbuye akaba afite abana bane, yatangiye umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu mwaka 2009, akorera Mjuyi wa Kigali kuri ‘ligne’ ya Kimironko ; mu gushaka kumenya byinshi byerekeranye n’uko akora uyu mwuga udakunda gukorwa n’abakobwa cyangwa abagore bagenzi be, Umunyamakuru wa IGIHE.com Nkurunziza Faustin yaramwegere bagirana ikiganiro kirambuye.

IGIHE.com : Watangiye umwuga wo gutwara moto ryari ?

Mukeshimana : Natangiye umwuga wo gutwara moto mu mwaka 2009
IGIHE.com : Mbere y’uko uza muri uyumwuga wo gutwara moto wakoraga iki ? Kuki aribyo wahisemo gukomeza gukora ?


Mukeshimana : Mbere y’uko nza mu mu mwuga wo gutwara moto natangaga Essence kuri Station (nari umu Pompiste) Umugabo wanjye akimara kwitaba Imana mu mwaka 2009 nahise ntangira gushakisha ubuzima mu buryo bwose kugirango abana bane yansigiye mbashe kubatunga no kubarihirira amashuri. Kuba narahisemo gutwara moto n’uko numvaga mbikunze kandi mbishoboye kuko mu buzima bwanjye nkunda gushakisha imibereho yose yanteza imbere n’abana banjye.
IGIHE.com : None se iyi moto utwara n’iyawe ?
Mukeshimana : Oya moto ntwara si iyanjye n’iya Boss.
IGIHE.com : Ni ibihe byiza wabonye mu mwuga wo gutwara moto ?



Mukeshimana : Umwuga wo gutwara moto ni mwiza cyane kuko untungiye urugo rwanjye nkabasha kurihirira abana banjye amashuri, ku munsi nshobora gutahana amafaranga agera 2000 nkabasha kuverisa amafaranga 5000 kuri Boss wanjye kandi nkaba mbasha kwishyura inzu mbamo y’ubukode n’ubwo njya kuyabona byangoye cyane gusa bimbeshejeho.


IGIHE.com : Ni izihe mbogamizi waba uhura nazo muri uyu mwuga wo gutwara moto ?
Mukeshimana : Zimwe mu mbogamizi nkunze guhura nazo ni nko kubura amafaranga bitewe n’uko abamotari babaye benshi cyane hano mu Mujyi wa Kigali, ikindi n’uko njyewe ntaha kare nko mugihe saa tatu z’ijoro kugirango jye kwita kubana bajye mba nasize mu rugo.
IGIHE.com : Ufite Categorie zingahe zo gutwara ibinyabiziga ?
Mukeshimana : Kuri ubu mfite categorie A ya moto ariko ndateganya gukorera Categorie B kugirango ndebe ko nazamuka mu ntera.

IGIHE.com : Niba atari ibanga watubwira imyaka yawe n’abana ufite ?
Mukeshimana : Mfite imyaka 31 nkagira abana 4 barimo impanga ebyiri z’Abakobwa umwana wajye mukuru ageze mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza. Kuri ubu numva ntazongera gushaka umugabo nzarera abana mfite ubundi ndekeraho.
IGIHE.com : ubutumwa watanga ku bategarugori bakitinya mugukora imirimo nk’iyi imenyerewe ko ikorwa n’igitsina Gabo ni ubuhe ?

Mukeshimana : Ubutumwa natanga n’uko abantu tugomba gukura amaboko mu mufuka tugakora tugashakisha imibereho mu buryo bwose kuko n’ufasha umuntu agira aho ahera kandi umutungo utaruhiye ntabwo umenya kuwujera neza. Ikindi navuga n’uko nasaba ubufasha ku nzego zishinzwe ibibazo by’Abagore kugirango bamfashe kwigurira moto yajye kugirango mbashe kwikorera kuburyo natunga abana banjye ndetse no kubarihirira amashuri kuko mu myaka iri mbere bazaba bageze mu myaka y’isumbuye ku buryo bizangora kubarihirira amashuri yabo. Kuko ndamutse mbonye moto nabasha kuyibyaza umusaruro kandi nkiteza imbere. Uwakenera kumfasha wese yampamagara ku +250 728 549 610, +250 783 539 610 nizo numero zanjye.

IGIHE.com : Murakoze cyane

Mukeshimana : Murakoze namwe

No comments:

Post a Comment