Tuesday 22 November 2011

Dr Claude yafashishije abantu b’imigabane yose mu ndirimbo ‘I LOVE YOU SO’



Mu gukora amashusho y’indirimbo ye nshyashya, umuhanzi Dr Claude yahisemo gukoresha abantu b’imigabane y’isi yose mu rwego rwo kwerekana ubusabane n’ukwisanzura agira mu bantu.



Aya mashusho, yakozwe na Showface Season II mu bufatanye na NIB studios akayoborwa na Dir Cedru, agaragaza uyu muhanzi ari kumwe n’abahinde, abazungu, abirabura, abanyaziya, abayapani, abashinwa, n’abantu b’andi moko atandukanye azengurutse isi. Aganira na IGIHE.com, Dr Claude avuga ko mu kwisanzura kwe ku bantu benshi byatumye yifuza ko bakorana iyi ndirimbo yaririmbye mu ndimi ebyiri; icyongereza n’igiswahili.



Yagize ati:”Bariya ni inshuti zanjye zose, dusanzwe tuziranye kandi ndakunda abafana banjye cyane niyo mpamvu nabakoresheje muri Video y’iyi ndirimbo I Love You So’’.


Reba iyi Ndirimbo I Lovew You So Y’umuhanzi Dr Claude kuri IGIHE.com:





Uyu muhanzi wakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo ze kenshi ari kumwe n’abantu baciriritse kandi boroheje, avuga ko kimwe mu bintu bimushimisha mu buhanzi bwe ari uko yungukiramo inshuti nyinshi kandi zimugirira akamaro. Ibi bikaba binatuma mu bihangano bye hatajya habura amazina y’abantu runaka aba aririmba, bose b’inshuti ze baba baragiye bamufasha mu buzima cyangwa se ari uko bari inkoramutima ze, nk’uko nyir’ubwite yabitangarije IGIHE.com.


Iyi ndirimbo ‘I Love You So’ y’umuhanzi Dr Claude ije yiyongera ku ndirimbo ze zifite amashusho zindi nka Baramujyanye, Contres Succes  na Amidhah (yakoranye na Sugu Jay. Ibi bihangano bye, uretse gukundwa mu Rwanda, bigenda byumvikana kandi bigahararwa n’abantu batandukanye mu bihugu bya Afurika y’I Burasirazuba by’umwihariko mu gihugu cy’u Burundi, aho afite inshuti nyinshi ndetse na bamwe mu bo mu muryango we.


No comments:

Post a Comment