Thursday 3 March 2011

Zimwe mu nyeshyamba za FDRL n’ abatasi bazo bafatiwe mu Rwanda

imageKuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Werurwe 2011, kuri sitasiyo ya Polisi I Nyamirambo, Polisi y’ Igihugu yerekanye bamwe mu bakekwaho kwinjiza intwaro mu Rwanda, ndetse n’ abari baje mu Rwanda mu rwego rw’ ubutasi batumwe n’ umutwe wa FDLR.

Batanu berekanwe bafashwe bashinjwa guhungabanya umutekano w’ u Rwanda kwinjiza intwaro ndetse no gutata ibirindiro by’ inzego z’ umutekano nabo bakabyiyemerera nk’ uko babitangarije Igihe.com.

Gasore w’ imyaka 22 yagiye muri Congo mu gike cy’ intambara muri 1994, akaba yari amaze amezi ane muri FDLR, yari yaje mu Rwanda aje gutata inzego z’ umutekano ndetse n’ ibigo bya gisirikare. Avuga ko yari kumwe na Lt Fabrice na Soldant Mupenzi bageze mu Rwanda baratatana kubera ko ubuyobozi bwahise bubimenya bugatangira kubahiga. Avuga ko nawe atigeze atekereza kwiyereka ubuyobozi kuko yari yarabwiwe ko azicwa naramuka afashwe akaba yarararaga aho abonye hose. Abo bagenzi be ntibaratabwa muri yombi.


image
Ngabo abagize umutwe wa FDLR bafatiwe mu Rwanda bakigezwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo

Mu gufatwa kwe yafashwe agiye ku rusengero kuko yashakishaga aho yabona ibyo kurya bamubajije aho ava abeshya ko avuye mu Ruhengeri, bamubajije aho ariho arahayoberwa kubera ko atari ahazi kuko atigeze aba mu Rwanda. Bahise bamushyikiriza inzego z’ umutekano, nazo zimushyikiriza ubugenzacyaha.

Gasore aratangaza ko ko nta ngufu FDLR ifite nta bikoresho ndetse nta n’ abantu bashoboye intambara bafite bakaba babaho batunzwe no kwiba ndetse no gusahura mu mayira.

Ngirarwanda Paul avuka muri Rusizi yagiye mu Burundi agiye guhinga no kubaka ahura n’ umugabo w’ interahamwe Jonathan Bigaja babanye mu Rwanda yari yarahunze ariko kuri ubu akaba aba muri FDLR, aramucumbikira ndetse amubitsa intwaro za gerenade kuri ubu akaba yifashishaga Paul kwambutsa gerenade mu Rwanda.

Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize nibwo Paul yaje gusabwa kujya muri FDLR arabihakana kubera ko we yavugaga ko ashaje dore ko kuri ubu afite imyaka 51.

image
Umusore witwa Gasore woherejwe mu Rwanda gutata

image
Paul winjizaga gerenade

image
Ngizo zimwe muri gerenade binjije

Mu kwamubutsa izo gerenade yari yahawe amafaranga ibihumbi 30 by’ amarundi akaba yaragombaga kuzishyikiriza abandi mu Karere Ka Rusizi. Bigaja we yinjije gerenade zigera kuri 15 kuri ubu we ntarafatwa ariko arashakishwa n’ inzego z’ umutekano. Bavuga ko mu kwinjira mu Rwanda bifashishaga inzira bakambuka bajya mu Karere ka Rusizi.

Aba bafashwe bakekwaho kwinjiza intwaro mu Rwanda ndetse no kuza gutata ni Ndoreyaho Ezechiel, Gasore, Nigirente Belikali, Nsengumuremyi Valens, na Ngirarubanda Paul.

Nk’ uko Umuvugizi wa Polisi y’ Igihugu Supt Theos Badege yabitangaje, kubera ubufatanye bw’ abaturage hari icyizere ko bazafatwa kuko amazina yabo yamenyekanye ndetse n’ aho bari kujya hose haravuzwe.

Supt Badege akomeza avuga ko inzego z’ iperereza zemeye kubagaragaza kugirango Abanyarwanda bumve ko ingufu bakoresha mu gutanga amakuru n’ umurava w’ inzego z’ umutekano bitanga umusaruro mwiza wo gukumira ubugizi bwa nabi.

Paul Ngirarubanda w’ imyaka 51 we yari ikiraro cyinjiza gerenade mu Rwanda nk’ uko abyivugira kuko kuri ubu hari gerenade zigera kuri 15 zari zimaze kwinjira mu Rwanda ndetse n’ ebyiri yafatanwe.

image
image
Ngabo burijwe imodoka barajyanywe

Ubundi gerenade zakurwaga muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo zikajyanwa I Burundi mu Cyibitoki aho zakurwaga zambutswa mu Rwanda n’ abasirikare ba FDLR, bazikuye kwa Ngirarubanda Paul bakazigeza I Rusizi aho zakurwaga zijyanwa mu Mujyi wa Kigali n’ ahandi. Gusa kuri Paul we ngo ntazi uburyo zavaga I Rusizi zikwirakwira mu tundi duce tw’ igihugu. Mu kuzizana inyungu yari afitemo akaba ari uko yari yahawe amafaranga ibihumbi mirongo itatu y’ Amarundi.

Umuvugizi wa Polisi asanga ari byiza ko Abanyarwanda babimenya kandi bigahuzwa n’ urugamba bahamagarirwa rwo gufasha mu gutanga amakuru. Akomeza avuga ko kuba kandi havugwamo FDLR ntawavuga ko FDLR yageze mu gihugu gusa bikaba bishimangira ko aba bafatwa ari intumwa za FDRL ndetse n’ utundi dutsiko tuzwi tugizwe n’ abahoze mu Rwanda bari abayobozi nka Kayumba na Keregeya n’ abandi bakorana n’ izindi nzego zibafasha gutanga imisanzu mu nzego zitandukanye.

Badege yakomeje avuga ko ibyo bigaragara ko aho bari batuma abantu baza gukora ibikorwa by’ iterabwoba bikaba bishimangira amakuru agenda atangwa y’ uko abaturage bakwiye kuba maso haba ku mipaka, ndetse no mu gihugu imbere.

Umuvugizi wa Polisi kandi arasaba abaturage gutanga amakuru ku muntu bafite icyo bakeka babibwira inzego z’ umutekano. Yavuze ko abafashwe bagera kuri 29 bakekwaho gutera amagerenade, ari ukwerekana ko u Rwanda rukoresha ingufu nyinshi ndetse hakubahirizwa ireme ry’ ubutabera bagafatwa hubahirizwa uburenganzira bw’ ikiremmwa muntu.

Supt Theos Badege kandi atangaza ko guhuza ba Kayumba, FDLR n’ abandi bose ari uko bafitanye amasezerano yo guhungabanya umutekano w’ igihugu, ubufatanye bwo guhurira ku iterabwoba ibyo byose ariko iyo hari ubufatanye bw’ abaturage nta kigerwaho kuko bagenda bafatwa bikaba bikwiye guca intege ugamije guhungabanya umutekano w’ igihugu ndetse bigaha icyizere Abanyarwanda ko barinzwe ariko kandi nabo bagakomeza kuba maso.

No comments:

Post a Comment