Tuesday 15 March 2011

Kimicanga:Polisi y’Igihugu yafashe urumogi rufite agaciro karengeje miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda

image

Mu gikorwa cyo gushaka no guhiga ibikorwa binyuranije n’ amategeko mu gace kitwa Kimicanga mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, Polisi y’ Igihugu yafashe abacuruza inzoga yitwa muriture, inzererezi, abantu batagira ibyangombwa, ndetse n’ urumogi rufite agaciro karenze miliyoni 5 z’ amafaranga y’ u Rwanda.

Mu kiganiro kigufi Umuyobozi wa Polisi y’ Igihugu mu Mujyi wa Kigali, Chief Supt Rogers Rutinkanga yagiranye n’ abaturage, yibukije abaturage ububi bw’ ibiyobyabwenge, ababwira ko biteza ikibazo gikomeye haba ku baturage ubwabo no ku gihugu muri rusange.

Chief Supt Rutikanga yagaragaje ko bitumvikana ukuntu umuntu yacururiza ibiyobyabwenge muri karitsiye ifite amazu yegeranye nk’ uko bimeze ku Kimicanga, hanyuma abaturanyi be ntibabimenye.

image
Uwafatanywe ibiyobwange n' umunzani abipimisha

image
image
Hari ururi mu mufuka n' urwamaze gutunganywa ruri mu mashashi

Yasabye abaturage ko bagomba kujya batanga amakuru afasha mu gukumira ibyaha nk’ ibyo. Aha yabasobanuriye ko umuntu ashobora kubishira yibwira ko nta ngaruka bizamugiraho ugasanga umwana we abyirundumiremo. Yaboneyeho kubasaba ko bajya bahamagara kuri nimero ya polisi igihe cyose babonye cyangwa bamenye ahakorerwa ibintu nk’ ibyo.

Mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru, Umuyobozi w’ Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy yavuze ko iriya karitsiye(quartier) ituwe cyane, bityo bikagaragaza ko hari abaturage baba badashaka gutanga amakuru.

Yaboneyeho gushimira ababashije gutanga amakuru ku bashinzwe umutekano bituma igikorwa cyo guta muri yombi biriya biyobyabwenge kigerwaho.

Ndizeye Willy yavuze ko hari ibimenyetso bigaragaza ko ruriya rumogi rwagaheze mu ijoro ryakeye, rukaza rusimbura urundi rwashize. Yagize ati: ”Ikigaragara ni uko uyu wafashwe adakora wenyine ahubwo bakora nk’ ishyirahamwe kuko babizana hano ubundi bakabikwirakwia hirya no hino”. Yavuze ko bakurikije uko babwiwe na nyir’ ubwite uburyo abicuruza ko byose bishobora kuba bifite agaciro ka miliyoni 5 z’ amafaranga y’ u Rwanda.


Umuyobozi wa Polisi y' Igihugu mu Mujyi wa Kigali, Chief Supt Rogers Rutikanga
yibukije abaturage ububi bw' ibiyobwabwenge


image
Umuyobozi w' Akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye

image
Abaturage baje ari benshi

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda, Supt Theos Badege yashimiye ubufatanye bw’ inzego zishinzwe umutekano mu gufata ibyo biyobyabwenge. Yagize ati: ”Ntabwo uyu yagombye gukora ibintu nk’ ibi kandi bigaragaraza ko amazu ya hano yegeranye cyane”.

Supt Badege yavuze ko uwafatanywe biriya biyobwange ashobora kuzahanishwa igifungo kigera ku myaka 5 kuko ibikorwa akora byangiza inzego nyinshi z’ abantu.

Yasojeje agira ati: ”Nyuma yo kugaya abatarabivuze, turashishikariza abantu kujya batanga amakuru ku gihe, kugirango ibyaha nk’ ibi kubimirwe”.

image
Abaturage bafashije Polisi kurupakira mu modoka

No comments:

Post a Comment