Tuesday 15 March 2011

Imigambi mibisha ya ba Kayumba, ba Rusesabagina, FDLR na FDU ni inzozi zitazashoboka - Prof Nshuti Manasseh

Mu nyandiko ze, Prof. Nshuti Manasseh wigeze kuba Minisitiri muri Leta y'u Rwanda, akaba anazwiho ubuhanga mu myandikire n'isesenguramyumvire, amaze iminsi yandika kuri Kayumba, Karegeya, Gahima, Rudasingwa, Rusesabagina, FDLR, FDU n'abandi batavuga rumwe na Leta y' u Rwanda. Muri iyi nyandiko arakomeza asesengura intege nke abona mu bashaka guhirika Leta y'u Rwanda, akabyita inzozi z'imigambi mibisha idateze gushoboka.

Inyandiko ikurikira ni iya Prof. NSHUTI Manasseh twabashyiriye mu Kinyarwanda tuyikuye mu Cyongereza:


Nk’uko nabivuze mu nyandiko yanjye iheruka, ubufatanye bw’agatsiko k’abahemu bane n’imitwe ya FDLR na FDU ya Ingabire Victoire ntibikigibwaho impaka. Biragaragara ko aba bahemu bane bahisemo gufatanya n’imitwe izwiho kuba inkoramaraso mu buryo ndengamyumvire.

Igiteye urujijo kuri aka gatsiko ka bane (Gang of four /Bande des quatre) ni uko bakomeje guhakana amakuru y’ikimenyabose, nko kuba bafatanya n’imitwe y’iterabwoba FDLR/FDU-Inkingi. Mu mpera z’icyumweru gishize Kayumba yavugiye kuri BBC ahakana imikoranire na FDLR, uku kujijisha gukomeye kikaba kimwe mu byahoze biranga imico ye.

Nyamara ibi bihabanye n’ibimenyetso byose bifatika bishimangira ubufatanye n’imikoranire by’umushinga wabo wuzuye ubugome bukabije, kabone n’ubwo imigambi mibisha nk’iyi ari inzozi zitazigera zishoboka.

Nk’ubu, Paul Rusesabagina wigize intwari ya Hollywood muri Film “Hotel Rwanda” unitirirwa ibikorwa by’ubutabazi, yiyemereye ko afite aho ahuriye na FDLR, umutwe w’iterabwoba ubarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro yahaye abanyeshuri n’imbaga yari ikoraniye kuri Kaminuza “University of Central Florida” i Orlando, Rusesabagina yavuze ko yahuye na Gahima n’umuvandimwe we Rudasingwa, uko ari batatu bakaba bakorana bya hafi ngo bagerageze guhirika Leta y’i Kigali yatowe n’abaturage binyuze muri demokarasi. Rusesabagina yavuze kandi ko afitanye imikoranire ikomeye na Kayumba na Karegeya, kandi ko bakomeje gushakisha uburyo bwo gukuraho Leta y’u Rwanda.
Lieutenant General Faustin Kayumba Nyamwasa


Imbere y’abantu 500 muri Kaminuza yavuzwe, Rusesabagina yakomeje kwita FDLR “Urugaga rwo kubohora u Rwanda” nk’abagamije impinduka mu Rwanda. Kubwe n’agatsiko ka bane, FDLR si umutwe w’iterabwoba (n’ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Abibumbye bayishyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba), ariko aba bagabo bo bayitezeho guhindura amateka y’u Rwanda. Ubu Rusesabagina arafatwa nk’uyoboye RNC bise Rwanda National Congress.

Uburyo Rusesabagina ahakana jenoside bugaragara henshi, yaba Rudasingwa, Gahima, Karegeya na Kayumba nabo ibyabo birigaragaza. Niba aba ari bo batavuga rumwe n’ubutegetsi dukeneye mu gihugu cyacu, Imana ibaturinde. Bashobora gusa kujijisha no kwifatira umuntu utarigeze amenya ibyabo mu gihe cyose bari mu myanya y’ubuyobozi , naho ubundi ntacyo bavuze (ntacyo bari cyo).

Kayumba we akomeje gukina n’imyumvire y’Abanyarwanda yibwira ko ari mike. Abanyarwanda bazi ibyo bashaka, bazi n’ubasha kubibagezaho. Nta n’umwe muri aba bagambanyi bane wigeze abasha kubibagezaho, nta n’uwabishobora ubu.

Mu minsi ishize, ishami rya FDU-Inkingi ryifatanyije na RNC mu Burayi, aho Gahima n’umuvandimwe we Rudasingwa bahagarariye Kayumba muri iki gikorwa. Niba FDU Inkingi yarifatanyije mu buryo bugaragara na FDLR (Na Ingabire akaba akurikiranyweho gutera inkunga no guha intwaro FDLR), kuki Kayumba yahakana ubufatanye n’uyu mutwe w’iterabwoba kandi ugizwe n’abajenosideri.

Biracyakomeza

Prof. NSHUTI Manasseh

No comments:

Post a Comment