Tuesday 15 March 2011

Ishyirahamwe ry’ abanyeshuri biga Ivugururamibereho muri NUR ryasuye abatishoboye ribaha inkunga

Abanyeshuri biga ishami ry’ ivugururamibereho(Social Work), muri Kaminuza nkuru y’ u Rwanda, basuye abakecuru n’ abasaza batishoboye baba mu murenge wa Tumba, Akarere ka Huye maze babashyikiriza inkunga bari babageneye. Ibi bikaba byabaye mu rwego rwo kwishimana nabo babaganiriza mu kwizihiza umunsi mukuru w’ ivugururamibereho wizihijwe ku isi hose kuri uyu wakabiri tariki ya 13 Werurwe.
Aba banyeshuri, bagize ishyirahamwe ry’ Ivugururamibereho (Social Studies) ari naryo shami biga muri Kaminuza, ngo iki gikorwa bagiteguye nyuma yo gusanga kuri uyu munsi bagombye nabo kugaragaza uruhare rwabo mu muryango nyarwanda bita ku batishoboye nk’ uko Wilson Zirimwabagabo, ukuriye iri shyirahamwe muri Kaminuza, yabitangarije IGIHE.com.
Mu nkunga babashyikirije babahaye imyambaro, ibiribwa, ibinyobwa n’ ibikoresho by’ isuku(nk’ amasabune, amavuta, imiti y’ amenyo,…). Tumubajije aho ubushobozi babukuye na cyane ko abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza kimwe n’ andi mashuri makuru bari gutaka inzara muri iyi minsi kubera ko babuze inguzanyo ya Leta, Wilson yagize ati:”Twagerageje gusaba mu banyeshuri babishoboye, ariko tunakusanya inkunga abaturage baturiye Kaminuza baduhaye.”
Mu byagarutsweho na bamwe mu basaza n’ abakecuru baba muri iki kigo kizwi ku izina rya  Home Saint Aloys-Tumba, bishimiye impano bahawe. Rwankumba Matayo ni umusaza w’ imyaka 88 yavuze ko kuba yongeye kwicarana n’ abasore byanejeje. Ati:”Twabyinnye, twishimye, twanezerewe!”
Ibi byishimo abifatanyije n’ umukecuru Daforoza Mukambanda w’ imyaka 56 nawe wagize ati:”Byandenze, …Iyaba bajyaga baza buri gihe. Njye ntaho nari nsigaye none iki kigo cyaramfashije ubu ndongera ngahura n’ urubyiruko nkumva ngaruye ubuzima.”
Tubamenyeshe ko muri iki gikorwa cyo gusura no gutanga imfashanyo, abanyeshuri ba Kaminuza bari baherekejwe na Charles Rutikanga umwarimu muri kaminuza NKuru y’ u Rwanda akaba ari nawe uhagarariye amashyirahamwe y’ ivugururamibereho mu Rwanda. Ni nawe wababaye hafi kugeza iki gikorwa bakoze bakigeze ku musozo. Yasabye by’ umwihariko isi ko yafatanya mu kugira uruhare  mu guteza imbere gahunda y’ iterambere n’ ivugururwa ry’ isi nk’ intego y’ amashyirahamwe abereye umuyobozi mu Rwanda yihaye muri uyu mwaka.
Iki kigo aba banyeshuri basuye, kibamo abakecuru n’ abasaza batishoboye 53. Benshi muri bo barengeje imyaka 50 kandi bavanzemo n’ abafite uburwayi n’ umbumuga butandukanye.  Cyashinzwe mu mwaka w’ 1968 n’ umufurere witwa Dionel Lessard. Kibeshejweho n’ inkunga z’ abagiraneza ndetse n’ ibikorwa bike by’ ubuhinzi n’ ubworozi gikorango kibashe kwita kuri aba bageze mu za bukuru batagira kivurira.

No comments:

Post a Comment