Thursday 17 March 2011

“Nababajwe cyane n’ uko Mama yapfuye tukiri mu bukene”-Theo ‘Bose Babireba’


Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana ‘Theo’ umenyerewe ku izina rya ’ Bose Babireba’ aravuga ko kimwe mu bintu bikomeye byamubabaje mu buzima bwe harimo ko mama we yapfuye bakiri mu bukene bukabije.

Avuga ko kuba ubu aririmba akabona abantu bishimira ibihangano bye bituma atekereza  cyane ku mubyeyi we wagombye kuba nawe yishimira intera umwana we agezeho. Ati:”Kuba mama yarapfuye tukiri abakene byarambabaje cyane, kandi si n’ ubukene ubu busanzwe kuko burya ubukene buratandukanye. Twe twari turi mu bukene bukabije. Twari tukiri abakene bimwe bibi cyane bikiri hasi. Mpora  numva aribyo bintu bimbabaza.”

Muri icyo kiganiro na IGIHE.com cyo kuri uyu wa kane tariki ya 17 Werurwe, Theo, avuga ko atakekaga ko bari kuva muri ubwo bukene, ngo bigere aho ageze kuri ubu nk’ umuntu uzwi hirya no hino mu Rwanda.
Akimara gukomoza kuri iyo ngingo yo gukundwa cyane byatumye tunamubaza kuri imwe mu ma televiziyo (screen cyangwa ecran) yamwitiriwe yitwa ‘Bose Babireba’ yabaga mu mujyi rwagaiti kwa Rubangura itakihagaragara. Nuko Theo avuga ko nawe yakomeje kubibwirwa kenshi ko iyo televiziyo yamwitiriwe (bwa mbere) itakihagaragara ariko avuga ko ubu hafi y’ amateleviziyo yose yerekana amashusho ku mihanda nayo usanga yaramwitiriwe.
Ati:”Ahubwo se ko Screen zose basigaye bazita ‘Bose Babireba’? Ariko njye biranshimisha kuba abantu baranyitiriye ibyo bibaho bigaragaza ko bishimiye indirimbo zanjye.”

Muri iyi minsi uyu muhanzi avuye mu bitaramo bitandukanye. Bibiri mubyo aheruka kwitabira ni icyabereye ku Gisenyi (avuga ko cyamuhiriye), aho yari ari kumwe n’ umuririmbyi wo muri Tanzaniya witwa Rose Muhando. Ikindi gitaramo aheruka mo ni icyo mu Ntara y’ Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza. Arimo arategura gushyira ahagaragara indirimbo ebyiri nshya. Kuri ubu kandi amaze kugira Album 6 zose.

No comments:

Post a Comment