Tuesday 15 March 2011

Urutonde rw’ abahanzikazi bahiga abandi mu kwambara neza mu Rwanda rwashyizwe ahagaragara

image

Nyuma yo gushyira ahagaragara urutonde rw' abahanzi b’ abagabo bambara neza kurusha abandi mu Rwanda, abanyamakuru Bagabo Adolphe na Bayingana David bakora ikiganiro Star Forum gica buri wa Gatandatu kuri Radiyo Voice of Africa Kigali, ubu noneho bashyize ahagaragara urutonde rw' abahanzikazi bambara neza kurusha abandi.

Aba banyamakuru batangaje ko uru rutonde barukoze bifashishije abandi bantu bamenyereye iby' imyambarire kandi banakurikirana showbiz nyarwanda umunsi ku munsi, barimo Mike Karangwa Umunyamakuru kuri radiyo Isango Star, Dj Bob, ndetse ngo banifashishije n' abandi bakobwa bagera kuri bane bakora mu maduka acuruza imyenda.

Dore uko bakurikirana duhereye ku mwanya wa cumi:

10.Ganzo

image

9.Uwishema Rozy

image

8.Umuhire Solange(Liza Kamikazi)

image

7.Queen Nadege


image

6.Butera Ingabire Jeanne D’ Arc Knowless

image

5.Fanny uririmba muri The Sisters


image
Uri hagati niwe Fanny,arikumwe na Gabi(Iburyo) ndetse na Tonzi(Ibumoso) bari muri Gospel Gala Night

4.Uwitonze Clementine Tonzi ni umwe mu bagize Groupe The Sisters, aho akorana na bageni be Gabi,Aline na Fanny.

image

3.Nirere Ruth wamamaye hano mu Rwanda no mu mahanga nka Miss Shanel, ni umuririmbyikazi akaba n’ umukinnyi w’ amafirime.

image

2.Aline Gahongayire amenyerewe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana.



1.Uwineza Josiane uzwi cyane nka Miss Jojo niwe wegukanye uyu mwanya wa mbere mu bahanzikazi bo mu Rwanda.

image

Ikigaragara muri urutonde n’ uko abakobwa bo mu itsinda The Sisters(ukuyemo Gabi Ingabire Irenee Kamanzi) bose bagaragara kuri uru rutonde.

Tubabwire ko urutonde rw’ abagabo bambara neza rwanyuze kuri iyi radiyo rutigeze rwakirwa neza n’ umuhanzi Mugisha Frank uzwi cyane nka VD Frank aho yatangaje ko atumva impavu Bayingana yakora urutonde rw’ abantu bambara neza ngo nawe ubwe ntabyo azi.

No comments:

Post a Comment