Saturday 19 March 2011

Perezida Kagame yagaragarije abanyeshuri bo muri Yale University aho u Rwanda rugeze rwiyubaka

image
Minisitiri Muligande kandi yavuze ko mu biganiro bagiranye n’aba banyeshuri, Perezida wa Repubulika yababwiye ko aho u Rwanda rugeze rwiyubaka rwabishobojwe n’agaciro rwiha mu bikorwa bitandukanye.

Perezida Kagame kandi yabwiye aba banyeshuri ko u Rwanda ndetse n’umugabane wa Afurika birimo kugenda bitera intambwe igaragarira buri wese. Yashimangiye ko Afurika itazagira agaciro ikatse abandi ahubwo izakagira kubera ibikorwa byayo.
image
Kuri iyi ngingo Dr. Muligande yavuze ko Perezida wa Repubulika yabwiye aba banyeshuri ko u Rwanda rudakeneye umuntu urutekerereza ibyo rukora.
Muligande yagize ati: “Ni biba ngombwa bajye baza badutere inkunga mu byo twebwe ubwacu dushaka gukora, aho kudutera inkunga mu byo bashaka ko byakorwa”.

Asubizaga ikibazo yari abajijwe ku birebana n’ishusho aba banyeshuri bavanye mu Rwanda ndetse niba hari n’icyo basabwe na Perezida wa Repubulika, Minisitiri Muligande yagize ati: “Aba bana babonye ndetse babwiwe byinshi ku Rwanda bazagenda bavuge ibyo babonye, ntidushaka kumenyekana uko tutari ahubwo turashaka kumenyekana uko turi”.image

Uwamariya Clementine ni Umunyarwandakazi w’imyaka 24, yavuye mu Rwanda ayite imyaka 6 yonyine, ni umwe mu banyeshuri biga muri iyi Kaminuza ya Yale ndetse niwe waje ahagarariye iri tsinda. ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’ibiganiro bagiranye na Perezida Kagame yatangaje ko babyishimiye.

image
Uwamariya Clementine aganira n'abanyamakuru

Uwamariya yagize ati: “Aba banyeshuri nabashishikarije kuza kureba u Rwanda kubera ibyabereye muri iki gihugu ndetse no kureba aho ubu kigeze cyiyubaka kandi muri ibi biganiro twasobanuriwe byinshi birimo politiki y’igihugu, uburezi ndetse n’ubuzima bw’abaturage muri rusange”.
image
Yakomeje avuga ko we na bagenzi be bishimiye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bikorwa by’amajyambere ndetse avuga ko bishimishije kubona u Rwanda ruva mu icuraburindi rya Jenoside rukaba rugeze ku ntera igaragarira buri wese.

Jeff Kaiser, nawe ni umwe mu banyeshuri b'iyi Kaminuza, ubwo twaganiraga yadutangarije ko bishimiye uburyo Perezida yabasobanuriye ibyo u Rwanda rumaze kugeraho. Jeff kandi yadutangarije ko muri uru ruzinduko barimo mu Rwanda babonye ko Abanyarwanda bafungutse mu mitekerereze yabo.

image
Jeff Kaiser ati: "Twabonye Abanyarwanda bafungutse mu mutwe"

Kaminuza ya Yale (Yale University) ni imwe muri Kaminuza zigenga zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iherereye i New Haven muri Leta ya Connecticut. Yashinzwe mu mwaka wa 1701, kuri ubu yigamo abanyeshuri bakabakaba 12,000 ikagira abakozi 3619, yubatse ku buso bungana na hegitari 339 naho ibikorwa n’umutungo wayo bifite agaciro ka miliyari 16,3 z’amadorali y'amanyamerika.
image
Ubushakashatsi bwakozwe na "Top 100 University in the World 2010/2011" bugaragaza ko iyi Kaminuza ya Yale iri ku mwanya wa 3 ku rwego rw’isi nyuma ya Cambridge University yo mu Bwongereza ndetse na Harvard University yo muri Amerika (USA).

Mu ntangiriro zayo yitwaga Collegiate School, mu mwaka w’1718 yahinduye izina yitwa Yale College mu rwego rwo guha icyubahiro uwitwa Elihu Yale wari guverineri wa British East India Company.

Iyi Kaminuza yizwemo n’ibyamamare bitandukanye nka Gerald Ford, George Herbert.W. Bush, Bill Clinton, George.W. Bush (bose bayoboye USA) n’abandi. Umuyobozi mukuru wayo kuri ubu yitwa Richard C. Levin, naho intego yayo (motto) ni Lux et Veritas (mu kilatini) bishatse kuvuga Urumuri n’Ukuri mu rurimi rw’ikinyarwanda.

image
Kuri uyu wa Kane taliki ya 18 Werurwe 2011, muri Village Urugwiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye abanyeshuri cumi na batanu baturutse muri Kaminuza ya Yale yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu biganiro bagiranye nk’uko byagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi Dr Charles Muligande, bibanze cyane ku iterambere ry’igihugu, aho Perezida Kagame yabasobanuriye aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze ubu rwiyubaka muri iyi minsi.

No comments:

Post a Comment