Thursday 17 March 2011

Intumwa ya ONU muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yasuye u Rwanda

Image
Ambassador Roger Allen Meece (Right ), UN Special Representative for the Democratic Republic of the Congo and Head of the United Nations Organization Stabilization Mission in the Democratic Republic of Congo (MONUSCO) , Hon . MUKAKANYAMUGENGE Jacqueline (In the Middle ), Deputy Chairperson of the Committee on Foreign Affairs and Cooperation in the Chamber of Deputies and Hon. BAZATOHA Adolphe (Left ), MP after the meeting in Parliament

Abagize Komisiyo y’ububanyi  n’amahanga n’ubutwererane mu Mutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki 16/03/2011 bagiranye ibiganiro  na Ambasaderi  Roger Allen Meece, akaba ari intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Mu biganiro abagize Komisiyo bagiranye na Roger Meece byagarutse cyane k’umutekano  muri Kongo Kinshasa, ihohoterwa  rikorerwa abagore muri icyo gihugu,  ndetse  bavuga no k’ubufatanye mu by’ubukungu.

Roger Meece, yabwiye abagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu Mutwe w’Abadepite ko hari byinshi bimaze gukorwa muri Kongo Kinshasa mu rwego rw’umutekano ndetse no mu karere muri rusange gusa ntiyirengagije  ko hakiri n’ibindi bitari bike bigomba gushyirwamo ingufu birimo nko :
- Gukomeza guhashya imitwe yitwaje intwaro,
- Kurwanya ihohoterwa rikorerwa bagore,
- Gukurikirana abakoze ibyaha,
- Ubucuruzi bwa magendu bw’amabuye y’agaciro muri Kongo n’ibindi.

Mu ntego nyamukuru Monusco ifite  nkuko yabivuze,  ngo ni ukugarura amahoro no gusigasira umutekano mu buryo burambye muri Kongo Kinshasa.
Yashimangiye ko kugirango ibyo bigerweho hakwiye ubufatanye bw’ibihugu byombi, aha akaba yaboneyeho gushimira ubufatanye burangwa hagati y’Inteko Zishinga amategeko ku mpande zombi k’ubw’imbaraga bagaragaza mu gushakira ku buryo bwihuse ibibazo bihari.
Yashimye kandi ingufu u Rwanda rushyira mu gucyura abenegihugu barwo bakirangwa ku butaka bwa Kongo ariko byumwihariko ashima igikorwa cy gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze muri FDLR.
Ku ruhande rwa Komisiyo y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, bashimangiye ko babona ibintu kimwe na Ambasaderi Roger Meece aho nabo bishimira ko hari byinshi byakozwe mu rwego rw’umutekano. bavuze ko Inteko zombi( Kongo-Rwanda) zifite intego zihaye mu gukemura ibibazo bihari mu bwumvikane kandi batanga n’ingero z’amanama menshi  yagiye azihuza  mu bihe bitandukanye haba mu rwego rwa CEPGL na ICGLR.
Mukakanyamugenge Jacqueline, Visi Perezida wa Komisiyo , yagaragaje ko abagore bahagurutse mu gushaka amahoro y’ibihugu byombi aho basigaye bahura bakaganira kandi bakagira n’imyiyerekano igamije kwimakaza amahoro.

Tubabwire ko uyu Roger Meece yabonanye kandi n’abandi bayobozi batandukanye mbere y’uko abonana na Komisiyo. Yabonanye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi Gen Gatsinzi Marcel, Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe n’abandi.
 

No comments:

Post a Comment