Monday 14 March 2011

Nizzo mu Bugande nawe ateyemo ariko ajyanywe n' ibibazo!

Safi na Humble-J nizzo yafashe akaruhuko (Photo: Claude Kabengera)
Nizzo amerewe nabi none agioye kwivuzaUmwe mu basore bagize itsinda Urban Boys, Nizzo, ngo agiye kwerekeza mu gihugu cya Kenya aho agiye kwibagisha imwe m umitsi yo mu mutwe ngo yaba irimo amazi menshi nkuko abaganga bamukurikiranira hafi babimutangarije.
Nizzo aganira na Umuseke.com, yatangaje ko ngo byagiye bivugwa kenshi ko arwaye igicuri babikuye ku kugwa kwamubayeho ari kuririmba kuri scène muri Serena Hotel; ngo siko biri ahubwo ni uburwayi bw’imitsi yo mu mutwe we yagize ikibazo ikazamo amazi menshi nyuma y’impanuka y’imodoka yagize.
Umuseke.com umubajije niba akibasha kuririmba dore ko yari yitonze cyane nk’umurwayi, yagize ati: “Ntaribi tu.  Ndi gukira. Kuririmba ndabibasha ntakibazo, gusa binsaba gukoresha imbaraga nke ubundi nkaruhuka nkazakugaruka kuri scène. Gutyo gutyo.”
Gusa ngo nubwo yagize iki kibazo ntibyari bisanzwe bimubaho kuko abaganga bamuteguje mbere bakamubuza kwinaniza.
Kuri ubu Nizzo akaba atangaza ko ari gufata imiti yahawe na Muganga nyuma y’aho aviriye mu bitaro bikuru bya Kaminuza I Kigali (CHUK) bamwohereje mu bitaro byitiriwe umwami Fayçal (King Fayçal Hospital) i Kigali bikananirana, kugera ubwo bamwohereje kujya muri Kenya.
Safi Li na Humble-J, bagenzi be muri Urban Boys ngo basanga kuba Nizzo arwaye ariko abasha kuririmba ntacyo bibabangamiyeho.





Safi ati: “Iyo acitse intege akagenda turabimenya kuko ntamkundi. Dusigara turi bake beza kandi tuzamwihanganira.”
Humble-J ku ruhande rwe ngo gukundana hagati y’abantu nibyo bituma batera imbere.
“Ntitwamwangira ko arwaye. Niyivuza azakira dukomeze,” Humble-G.





Urban Boys (Photo: Internet)
Nizzo uri ku ruhande rw' ibumoso na bagenzi be bagize Urban Boyz




Itsinda Urban Boys ryashinzwe mumpera z’umwaka wa 2007 itangirana n’abasore batanu; Safi, Nizzo, Humble Jizzo, Scott na Rinho-J. Muntangiriro z’umwaka wa 2008 nibwo umuhanzi Scott yafashe icyemezo cyo kuririmba ku giti cye, habaho no kutumvikana hagati ya Rinho-J n’abari basigaye nawe ahitamo kuririmba ukwe.
Read more at umuseke.com

No comments:

Post a Comment