Saturday 19 March 2011

Tanzania: Umugabo yatawe muri yombi ashaka kugurisha ibice by’ umubiri w’ umugore we

Dar Es Salaam- Polisi y’ igihugu cya Tanzaniya iratangaza ko yafashe umugabo kuri uyu wagatandatu, wari urimo ashaka kugurisha umutwe w’ umugore we n’ ibindi bice by’ umubiri birimo amabere ndetse n’ ibice bigize imyanya ndangagitsina ye, nk’ uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’ Ubufaransa(AFP).
Polisi yavuze ko uyu mugabo nyuma yo guhatwa ibibazo, yiyemereye ko yishe umugore we
ngo abone uburyo agurisha ibyo bice bye kuko ngo yari yumvise ko ibyo bice by’ umubiri biri kugura amafaranga menshi mu gace ka Shinyanga atuyemo, gaherereye mu majyaruguru ya Tanzaniya.


Diwani Athumani, komanda wa polisi yagize iti:”Nyir’ ugufatwa yari ahetse agakapu, avuga ko agatwayemo ingurube, ariko umupolisi urinda kuri banki arebyemo imbere, kugira ngo asuzume, asanga ni umutwe w’ umuntu, amabere, ibice by’ imyanya ndangagitsina n’ ibindi bice bigize umubiri w’ umuntu.”

Polisi yongeraho ko uyu mugabo akimara gufatwa yahise akorerwa ibizamini byo kureba niba nta bibazo byo mu mutwe yaba yari afite mbere y’ uko afungwa.


Ibi byaha byo kugurisha ibice by’ imibiri y’ abantu muri aka gace ka Afurika y’ Iburasirazuba(East Africa) biragenda bisa nk’ aho birusha kwiyongera nyuma y’ aho ba nyamweru batari bake bamaze kugenda bicwa urw’ agashinyaguro ngo hagurishwe ibice by’ imibiri yabo. Abafatwa babigurisha akenshi bavuga ko baba babishyiriye abapfumiu ngo babikoreshe mu bupfumu bwabo

No comments:

Post a Comment