Tuesday 15 March 2011

Riderman ntarenganya Cedru ku ibura rya Clip Video ye


Umuhanzi ukora injyana ya Hip-Hop Riderman aravuga ko atarenganya Producer Cedru ku kuba yaribwe indirimbo ‘Umwana w’ Umuhanda’ yamutunganyirizaga ngo ni uko yari yarayitindanye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE.com, Riderman aravuga ko ahubwo byaba ari ukumushinyagurira kuko nawe kwibwa kwe atabyishimiye. Avuga ko ahubwo amwihanganisha ku kuba yabuze ibikoresho bye byamufashaga gukorana n’ abahanzi batandukanye.
Ariko uyu muhanzi avuga ko gusa yababajwe n’ uko byibwe byari bimaze kugera ku rwego rwo gusohorwa. Riderman yongeraho ko uretse kuba Producer Cedru yahahombeye n’ abahanzi yakoreraga barimo nyirizina nabo bahombye. Ati:”Umuntu ntiyabura kuvuga umwanya uba utakaye, ndetse n’ amafaranga ahatikiriye”.
Iyi ndirimbo ‘Umwana w’ Umuhanda’ iri mu ndirimbo zakunzwe cyane hano mu Rwanda ku buryo abantu benshi bari bategerezanyijje amatsiko amashusho yayo. Ni imwe kandi mu ndirimbo nke uyu muhanzi yari akoreye amashusho.
Riderman yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abakunzi be ko ari gukora ibishoboka byose ngo abagezeho amashusho meza y’ izindi ndirimbo ze. Iyi ni nayo mpamvu yiyongera ku gutinya kwibwa ibihangano bye mu mpamvu zituma adasohora amashusho menshi nk’ uko yabwiye IGIHE.com.
Ati:”Ndimo ndashaka uburyo amashusho y’ indirimbo yanjye yaba Proctected(arinzwe ku buryo atibwa) ari hamwe kuri DVD kandi agacururizwa ahantu hazwi.”
Ridermana yashoje ikiganiro yagiranye na IGIHE.com avuga ko n’ ubwo yaburiye indirimbo ye mu kwibwa kwa Showface, aho Producer Cedru akorera,  atabimunengera kuko mu gutindana igihangano cye byari ukukinonosora.

No comments:

Post a Comment