Tuesday 15 March 2011

Huye: Umugabo yishe uwo yibyariye, yica umuturanyi ndetse atema n’ umugore we

Uyu ni Ruzima Damascene, umugabo w’ imyaka 52 utuye mu mudugudu wa Shunga, akagari Nyangazi, umurenge wa Simbi mu Karere ka Huye yadukiriye umuturanyi we witwa Uzabakiriho Elina aramutemagura mu mutwe, ava aho arakomeza atamagura n’ umukobwa w’ imyaka 22 witwa Delphine Mukamurenzi bose bahita bitaba Imana ako kanya. Ibi byabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Werurwe 2011 ahagana mu ma saa tatu za mu gitondo.

Uyu mugabo nyuma yo gukora iri bara ntiyarekeye aho ahubwo yadukiriye n’ umugore we muto witwa Mukandamira Gloriose nawe amutema amaboko no mu mutwe, gusa Imana ikinga ukuboko we ntiyahasiga ubuzima ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Simbi aho kugeza n’ ubu agikurikiranwa n’ abaganga.

Ubwo twaganiraga n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Simbi Ukobucyeye Charles yadutangarije ko uyu mugabo yivuganye aba banyakwigendera akoresheje umuhoro kandi ngo akabatemagura ku gice cy’ umutwe ndetse n’ amaboko ubwo bayategaga basa n’ abikingira imihoro myinshi yo mu mutwe.

Imvo n’ imvano y’ ibi byose…

Ibi byose bijya gutangira ngo byatewe n’ imyumbati umugore mutoya yagiye agakura mu murima w’ umugabo; umugabo (Ruzima) akibimenya yagiye mu murima asanga koko niko byagenze niko kwikubura asubira inyuma, arimo agenda rero ngo yanyuze aho Nyakwigendera Elina Uzabakiriho w’ imyaka 57 yari arimo kubagara amasaka nuko aramwadukira amutemagura mu mutwe kugeza apfuye.

Ngo kubera umujinya yari afite w’ imyumbati yahise akomeza ajya mu rugo rw’ umugore mutoya Mukandamira Gloriose, aho yasanze umukobwa we w’ imyaka 22 yibyariye arimo gutonora iyo myumbati nuko yifashishije wa muhoro yatemesheje Elina nawe aramutemagura amutsinda aho.

Ukobucyeye Charles Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ uyu murenge wa Simbi aya mahano yabereye mo yakomeje adutangariza ko uyu Ruzima afite abagore babiri ku buryo ngo igihe kimwe yararaga mu rugo rumwe ikindi akarara mu rundi. Iri bara akaba yarikoze ubwo yari amaze iminsi ataha mu rugo rw’ umugore we mukuru, kandi ngo aba bagore bombi basaga n’ aho bafitanye amakimbirane n’ ubushyamirane.

IGIHE.com twashatse kumenya impamvu uyu Ruzima yaba yishe umuturanyi we Elina, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Simbi adutangariza ko nta kiramenyekana ariko ngo uyu Ruzima yari yarishyizemo uyu muryango wa Uzabakiriho Elina na Nzabandora Viateur umugabo we aho avuga ko bamufungishije nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Tubabwire ko Damascene Ruzima yahise atabwa muri yombi kubera gukekwaho icyaha cyo kwica Elina Uzabakiriho na Delphine Mukamurenzi umukobwa we ndetse no gukomeretsa umugore we Gloriose Mukandamira. Kuri ubu afungiye ku biro bya polisi ya Ngoma naho Mukandamira watemaguwe arwariye ku kigo Nderabuzima cya Simbi nk’ uko twabitangarijwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ uyu murenge.

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Shunga, Akagari ka Nyangazi mu Murenge wa Simbi, ndetse n’abandi bo mu mujyi wa Huye bari imbere y’inzu polisi icumbikiramo abakurikiranyweho ibyaha bahanze amaso mu muryango w’iyo nzu. Abo baturage bakaba basabaga ko Ruzima Damascene atafungirwa mu nzu imwe n’abandi aho bagaragazaga ubwoba ko uwo mugabo yava aho akora andi mahano akica n’abahafungiye.

Nubwo ibi byabaye ngo n’ ubundi uyu mugabo yasaga n’ aho yanariranye muri uyu murenge kuko bakoraga bamwigisha bakanamuhanura.

Ukobucyeye Chales yagize ati: “Uyu mugabo asanzwe ari umuntu w’ umunyamahane cyane ku buryo twahoraga tumukurikiranira hafi, ndetse tukanamuhana, n’ ikimenyimenyi amakuru dufite avuga ko n’ uyu mugore we mukuru yigeze ku mukubita akamuvuna igufwa”

Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’ 1994 Ruzima Damascene yafunzwe imyaka igera kuri 12 cyokora aza gufungurwa; ariko ngo kuva yafungurwa yakomeje kwishyiramo uyu muryango wa Elina Uzamukunda (yishe) avuga ko aribo bamufungishije iyo myaka ingana gutyo.

image


No comments:

Post a Comment