Monday 21 March 2011

Kigali: Umugaba Mukuru w’ Ingabo za Botswana ari mu ruzinduko mu Rwanda

Kuva ku munsi w’ejo taliki ya 20 Werurwe 2011 Masire Tebago Carter, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Botwana ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt.Col Jill Rutaremara yatangaje ko Masire Tebago Carter aherekejwe n’ abandi basirikare bane bakuru, bikaba biteganyijwe ko uru ruzinduko rwabo bazarusoza kuri uyu wa kabiri.

Ubwo yatangazaga ibyo abagaba bakuru b’ ingabo z'u Rwanda na Botswana baza kwibandaho mu mubanano uteganyijwe kuri uyu wa Mbere, Lt Col Jill Rutaremara yagize ati: “Biteganyijwe ko Masire aganira n’ Umugaba Mukuru w’ Ingabo z’u Rwanda Lt. Gen Charles Kayonga. Mu biganiro byabo baraza kwibanda ku mubano w’ ibihugu byombi mu bijyanye n'igisirikare”.

Umuvugizi w’Ingabo kandi yatangaje ko nubwo uru ari uruzinduko rwa mbere Masire agiriye mu Rwanda bari basanzwe bagirana ibiganiro bitandukanye.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko uyu Mugaba Mukuru w’ Ingabo za Botswana azasobanurirwa imikorere y’ Igisirikare cy’u Rwanda ndetse anasure Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi rushyinguyemo imibiri y’ inzirakarengane zisaga 250,000 zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

No comments:

Post a Comment