Tuesday 22 March 2011

Urubanza rwa Col. Rugigana Ngabo mu muhezo

Col Rugigana Ngabo waburanishijwe mu muhezo
Nk’uko byagenze ubwo urubanza rwa Lieutenant-Colonel Rugigana Ngabo rwatangira mu rukiko rwa gisirikare, ubu na none mu rukiko rw’ikirenga urubanza rwe rwasubijwe mu muhezo. Ibi ni ku mpamvu ubushinjacyaha bwita "iz’umutekano w’igihugu". Lt Colonel Rugigana Ngabo yari yajuririye Urukiko rw’ikirenga asaba ko icyemezo kimufunga igihe urubanza rwe nyirizina rutaratangira mu mizi cyakurwaho.

Ni ku nshuro ya gatatu Lt Colonel Rugigana Ngabo yitabye urukiko kuva yatabwa muri yombi mu kwezi kwa munani umwaka ushize wa 2010. Ubwo yitabaga Urukiko ku nshuro ya mbere kuwa 27 Mutarama 2011, urukiko rwemeje ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo nk’uko byari byasabwe n’ubushinjacyaha bwagaragazaga uburemere bukaze bw’ibyaha akurikiranyweho.

Ku nshuro ya kabiri yitabye urukiko kuwa 01 Werurwe 2011, nabwo asabirwa kongera gufungwa iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeza, ngo atazava aho ahunga cyangwa agasibanganya ibimenyetso. We n’abamwunganira ntibigeze bashimishwa n’uyu mwanzuro w’Urukiko rwa Gisirikare ku ifungwa rye ry’agateganyo, ari nayo mpamvu yateye ubujurire bwa Lt Col. Rugigana Ngabo mu rukiko rw’ikirenga.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Werurwe 2011, Urukiko rw’ikirenga rwakiriye ubujurire bwa Rugigana, rwumva ababuranyi bombi n’ibyo basaba, rwemeza ko urubanza rukomeza kuburanwa mu muhezo ku mpamvu z’umutekano w’igihugu. Ibi urukiko rubishingira ku ngingo ya 145 y’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha igira iti” … umucamanza ashobora gutegeka ko iburanisha riba mu muhezo mu gihe ibivugirwa mu rubanza bishobora kubangamira umutekano w’igihugu…” Byabaye ngombwa ko mu cyumba cy'iburanisha hemerwa gusa ababuranyi bombi n'inteko y'abacamanza.

Na n’ubu nk’uko byari byagenze ubushize, Lt Colonel Rugigana Rugema Ngabo n’abamwunganira ntibishimiye ko iburanishwa risubizwa mu muhezo, bagasaba ubushinjacyaha kugaragaza impamvu zihamye bushingiraho buvuga ko iburanishwa rye mu ruhame rwa bose ryahungabanya umutekano n’umudendezo w’igihugu.

Lt Colonel Rugigana Ngabo amaze iminsi 242 afunzwe, urubanza rwe ntiruratangira mu misi, kuko kugeza ubu hakiburanwa kuburana afunzwe, cyangwa se akaburana ari hanze. Agifatwa, Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo bwatangaje ko akurikiranyweho kuvutsa igihugu umudendezo, kandi akaba yarakekwagaho kuba umwe mu bategura ishyirwa mu bikorwa ryo gutera amagurunedi mu mugi wa Kigali n’ahandi mu gihugu. Ibi byaha bikagirana isano n’ibyaregwaga mukuru we Lt General Kayumba Faustin Nyamwasa, ariko na none ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bukaba bwaratangaje ko itabwa muri yombi rya Rugigana ntaho rihuriye n’amasano afitanye na Nyamwasa.

Lt Colonel Rugigana Ngabo yatawe muri yombi ari “Commanding Officer” wa “Engineering Regiment”. Yamaze igihe afungiwe ahantu h’ibanga, amakuru acicikana anyuranya ku buzima bwe, kugeza ubwo yashyikirijwe urukiko agatangira kuburanishwa. Igihe ibimenyetso ubushinjacyaha bugikusanya bizaba byabonetse byose nibwo urubanza rwe ruzatangira kuburanishwa mu mizi yarwo.

No comments:

Post a Comment