Tuesday 22 March 2011

Kamonyi icyorezo kitawzi

Kugeza ubu indwara itaramenyekana yibasiye ishuri ribanza rya Mukinga ho mu karere ka Kamonyi aho hamaze gupfa abana 2 abandi 22 bakaba bari mu bitaro. Nk'uko Dr Ndagijimana Samuel, umuyobozi w'ibitaro bikuru bya Remera Rukoma, mu kiganiro na Radio Rwanda yabivuze ngo ibyo bitaro biri kuvura abana 13, naho abandi 9 baravurirwa mu kigo nderabuzima cya Mugina.

Iyi ndwara yatangiye gutera amakenga kuva tariki ya 10 Werurwe, ubwo hapfaga umwana umwe wigaga mu mwaka wa mbere ngo ariko guhera tariki ya 15 uku kwezi abanyeshuri 120 barwariye ku kigo nderabuzima cya Mugina mu gihe abandi bajyanywe mu bindi bitaro.

Abaganga bakurikirana ubuzima bw’aba bana bavuga ko bimwe mu bimenyetso bagaragaza iyo bafashwe n’iyi ndwara ari uguhinda umuriro, kuribwa mu nda no guhinda umuriro mwinshi. Icyakora abaganga bakurikirana aba bana bavuga ko muri ibyo bimenyetso nta mpiswi irimo.

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Remera Rukoma avuga ko afatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi, bitabaje laboratoire y'igihugu (Laboratoire National de Référence).

Umuyobozi wa Laboratoire, Dr Odette Mukabayire asobanura ko kuwa gatanu w'icyumweru gishize bafashe ibipimo, birimo amaraso. Yagise ati" twafashe amaraso, ubu dutegereje ibizavamo bikazadufasha gusobanukirwa iby’iyi ndwara yibasiye abo bana." Gusa yongeraho ku bitazabatwara igihe kitari munsi y’iminsi irindwi.

Ikigo cy’ishuri rya Mukinga gisanganywe abanyeshuri 1052. N’ubwo iki kigo cyahuye n’iyi ndwara ngo nticyafunze imiryango yacyo kuko abana batafashwe n’iyi ndwara bakijya mu mashuri bagakurikirana amasomo nk’uko bisanzwe.

No comments:

Post a Comment