Sunday 6 March 2011

Muligande aravuga ko ababura ubushobozi bajya no mu binyamakuru bakandika.........

image

Nyuma y'aho Perezida wa Repubulika y’ U Rwanda Paul Kagame asoje Inama y’ Umwiherero yabereye Mu Ntara y’ Uburengerazuba mu Karere ka Rubavu, inama yitabiriwe n’ Abayobozi b’ Igihugu, abahagarariye Urukiko rw’ Ikirenga ndetse n’ abikorera, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Werurwe, abaminisitiri 3 bagiranye ikiganiro kirambuye n’ Abanyamakuru ku myanzuro yavuye muri uwo mwiherero wabaye ku nshuro yawo ya karindwi.

Muri icyo kiganiro cyabereye mu nzu y’ Inama ya y'ibiro bya minisitiri w'intebe (Primature), Minisitiri w’ Imirimo y’ Inama y’ Abaminisitiri afite mu nshingano ze Itangazamakuru Musoni Protais wari uyoboye iyo nama yatangarije abanyamakuru ko umwiherero bari bamazemo iminsi itatu wize ku bibazo bibiri by’ ingutu bicyugarije u Rwanda: ikibazo cya mbere cyizweho cyerekeye itandukaniro rinini riri hagati y’ ibicuruzwa abanyarwanda bavana hanze n’ ibyo bohereza; ikibazo cya kabiri iyo nama yizeho ni cy’ ubushomeri buterwa n'uko umubare w’ abarangiza kwiga ugenda wiyongera ariko bakabura imirimo.

Minisitiri w’ Ubucuruzi n’ Inganda, Nsanzabaganwa Monique yatangaje ko Inama y’ umwiherero yihaye inshingano zo gukomeza guteza imbere Ishoramari no guha ubushobozi inganda nto n’ iziciriritse kugirango Umubare mwinshi w’ Abanyarwanda ubone akazi. Minisitiri Nsanzabaganwa yavuze kandi ko ari ingenzi gukomeza gushigikira ikigo cy’ Igihugu gishinzwe Iterambere(RDB) kuko kiza ku isonga mu gushakisha abashoramari ndetse no gukurikiranira hafi imikorere yabo hagamijwe kwiyubaka mu by’ ubukungu.

Minisitiri Nsanzabaganwa yavuze ko Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe Iterambere gifatanye na Minisiteri y’ Ubucuruzi kigiye gutangiza imishinga yabyaza amshyanyarazi hifashishijwe gaz méthane, nyiramugengeri n’ ibindi byabyarira izo nganda umusaruro ushimishije. Iyo mishinga ikazashyirwa mu bikorwa mu minsi ya vuba ku bufatanye bw’ inzobere z'abashinwa n'abahindi.

Ku kibazo cy’ uburezi, minisitiri Murigande Charles yabanje kwibutsa ko ubumenyi bufite ireme ari isoko y’ ubuzima bw’ igihugu. Yavuze ko mu nama y’ umwiherero banzuye ko mu rwego rwo guharanira kunoza uburezi, abayobozi bafashe ingamba yo gutoranya abarimu bafite ubushobozi n’ ubushake, ariko Leta nayo ikareba uburyo yazamura imibereho y’ abarimu mu kureba uburyo imishahara yabo yakongerwa, kububakira amacumbi hafi y'aho bigisha, cyangwa kureba uburyo bakurirwaho ideni y’ inguzanyo baba barafashe.

Minisitiri Murigande yanatangaje ko Minisiteri ahagarariye ifite gahunda yo kuzana gahunda zihariye mu mashuri yigamo abana b'abahanga kugirango abo bana babashe kugira urwego rw’ ubumenyi ruhambaye. Yongeyeho ko Leta igiye guhuza za Kaminuza kuko bishobora kongera umusaruro mu bijyanye n’ ubumenyi.

image
Ba minisitiri Murigande, Musoni na Nsanzabaganwa mu kiganiro n'abanyamakuru

Abanyamakuru babajije ikibazo cy’ abanyeshuri bato bajyanywa hanze bakurikiye ururimi rw’icyongereza cyiza, minisitiri Murigande yavuze ko mu Rwanda hari amashuri yigisha icyongereza cyiza, anavuga kandi ko ubuyobozi bugiye gufata ingamba kuva aho bigaragariye ko hari ababyeyi batita ku nshingano zo kurera ahubwo bagahitamo guterera abana babo mu marerero (internats) batarageza ikigero.

Ku musozo w’ ikiganiro aba baminisitiri batatu bagiranye n’itangazamakuru ku myanzuro yavuye mu mwiherero w'abayobozi, Minisitiri Musoni Protais yavuze ko 52% w’ ibyiyemejwe kugerwaho mu mwiherero w’ umwaka wa 2010 byagezweho,26% biri mu nzira yo gukorwa naho 15% ku byagombaga kugerwaho nibyo bigifite imbongamizi.

Minisitiri Musoni Protais yasoje avuga ko abayobozi bagiranye Inama y’ Umwiherero bayobowe na Perezida Kagame Paul biyemeje ko gushyira hamwe imbaraga biruta kuzitatanya ndetse no guhanahana amakuru bizatuma ibibazo by’ ubukene, ubushomeri n’ umutekano bikemuka.

No comments:

Post a Comment