Thursday 17 March 2011

Abadepite bagaraje impungenge z’ itegeko rigena ibikorwa by’ imikino y’ amahirwe mu Rwanda


Abadepite bagaragaje impungenge nyinshi bafitiye itegeko rigena ibikorwa by’ imikino y’ amahirwe mu Rwanda, ubwo basobanurirwaga iby’ iri itegeko rishya rigomba kwemezwa cyangwa rikangwa, mu nama yabereye mu nteko, kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Werurwe 2011.
Zimwe mu mpungenge abadepite bagaragaje ni nk’ iy’ uko iyi mikino mu by’ ukuri izina ryayo riteye urujijo kuko ridafatwa kimwe. Bamwe bavuga ko ari amahirwe, abandi bati ni ubufindo, abandi ngo ni urusoro cyangwa ase urusimbi. Mu bitekerezo bitandukanye byatanzwe n’ abadepite, hanenzwe kuba amasosiyete n’ ama kompanyi y’ itumanaho akoresha imikino nk’ iyo akora amarushanwa yo gutanga ubutumwa abantu batazi neza icyo agamije n’ aho bigana.
Havugwa ko abantu benshi bashoramo udufaranga twabo ngo barohereza ubutumwa bigateza ubukene mu ngo(ingo) nyinshi, cyane cyane izo mu byaro baba batarasobanukirwa.
Hanagarutse ku kuba iyi mikino yewe no mu bihugu byateye imbere aho igaragara, bagiye bahura n’ ibibabzo bikomeye. Urugero rwatanzwe ni nko muri Canada, aho bashyizeho amategeko akarishye asa nk’ aho abangamira kandi agatanga amahirwe make ku bakina iyi mikino y’ amahirwe.
Bamwe mu badepite bagaragaje ko iyi mikino hataramenyekana neza uburyo yinjiza ngo ibe yasoreshwa umusoro runaka uzwi nk’ uko indi mirimo yose yinjiriza abayikora mu gihugu itanga imisoro. Ahantu ikinirwa naho ntihasobanutse neza ngo harindwe nk’ uko ahandi habera imikino hose hacungirwa umutekano nk’ uko abadepite batangaga ibitekerezo babyibanzeho. 
By’ umwihariko muri iyi mikino, habamo amahirwe kuri bamwe abandi ntibabashe kugira ibihembo  bahabwa n’ ubwo baba bashoyemo mafaranga atagira ingano, ibi nabyo byagizweho impungenge ko uwahombye ashobora guteza imvururu bityo ahabera iyi mikino hagomba kuba umutekano uhagije.Abandi bagaragaje ko iri tegeko risa n’ iryo bigeze gusubiza inyuma umwaka ushize ryavugaga ku bijyanye n’ urusimbi bityo basaba ko bishoboka ritakwemezwa.
Gusa bamwe mu badepite bagaragaje ko nta mpungenge bo babona muri iri tegeko kuko basanga riramutse ryemejwe ahubwo ryazashyiraho amategeko avanaho izi mpungenge abadepite bagenzi babo bagize.
Ibibazo byabajijwe ntibyabonewe umwanya ngo bisubizwe kuko amasaha yari yateganijwe yari yarangiye maze hasezeranwa ko bizasubizwa mu nama y’ abadepite igomba guterana ku munsi wo kuwa mbere tariki ya 5 Werurwe mu nteko.
Tubamenyeshe ko muri iyi nama y’ umutwe w’ abadepite hatowe itegeko rivugurura Budget ya 2010/201, nyuma y’ aho Hon. Mukayuhi Rwaka Constance (Perezida wa  Komisiyo y’ Ingengo y’ Imari n’ Umutungo by’ Igihugu mu Umutwe w' Abadepite) asobanuye impinduka zagiye ziba muri uwo mushinga.
Muri izo mpinduka, herekanywe uburyo amafaranga amwe namwe yagiye avanwa muri za Minisiteri zimwe agashyirwa mu zindi biturutse ku buryo inshingano zagiye zihindurirwa imirimo. Urugero ni umushinga w’ Itorero watumye amafaranga menshi ashyirwa mu ngengo y’ Imari ya Perezidanse avuye muri MINEDUC, MINALOC, MINISANTE na MINIYOUTH.
Richard IRAKOZE

No comments:

Post a Comment