Wednesday 16 March 2011

Naason aranyomoza ibimuvugwaho ngo ntiyateyen inda Zuru...

Hashize iminsi havugwa ko umuhanzi Nasson yaba yarateye inda umukobwa witwa Zary wari inshuti ye, nyamara kuri ubu abo bombi babona ko ibibavugwaho ari ibihuha.

“Ibyo bintu ni ibihuha,kuko njye nagerageje no kugirango menye ahantu byaturutse, maze ndahabura,doreko nabajije niba ariwe waba yarabibabwiye, ntibabinsobanurira, uwo mukobwa nawe ndamuhamagara ambwirako ntacyo abiziho”,nguko uko Nasson abona ko ari ibihuha mu kiganiro na zahabutimes.com.

Akaba kandi yarakoje agira icyo yisabira abanyamakuru agira ati:”njye icyo nasaba abanyamakuru ni uko bajya batangaza ibintu bari sure, mbega babihagazeho kuko biriya bituma umuntu aseba, bikangiza n’izina rye”
Nason yakomeje avuga ko uyu mukobwa Zary babaye inshuti cyera bakiri abanyeshuli, aho bigaga Inyaza ariko ngo bakaba bari bamaze igihe kigera ku myaka ibiri batakiri kumwe, bityo kuba baravuze ko yamuteye inda byaramutunguye, doreko na nyuma yogutandukana na relation zikomeye bigeze bagirana mu magambo ye ati: ”zary hashize imyaka ibiri tutari inshuti rwose twakundanaga ntaraba n’umustar, ibyo bavuga byarantunguye pe, ndetse na nyuma yo gutana nawe nta relation twagiranye zikomeye, yewe na mbere twahuriraga ku ishuli niho twakundaniye urumva ko ibyo bintu byose bitabera ku ishuli doreko twiga tuba mu kigo twese”.

Mu gukomeza gushaka ukuri kuri iki kintu ntago twagarukiye kuri Nasson gusa, kuko nyuma yo kuvuga nawe twanavuganye n’uwo mukobwa Zary.

Mu kiganiro kigufi twagiranye nawe ku murongo wa telephone yabanje ku duhakanira ko atwite ahubwo atubwira ko amaze icyumweru abyaye, gusa ngo ibivugwa ko Nasson yaba ariwe wamuteye inda ngo ni ibihuha.

Nyamara ubwo twamubazaga se w’umwana Zary yavuzeko atamutangaza, gusa ngo arahari kandi yemera umwana we, “Papa w’umwana arahari, ariyizi kandi yemera umwana we, singombwa rero ko mu tangaza gusa nibiba ngombwa zamutangaza”
Zarry kandi akaba yifashe ubwo zahabutimes.com yamubazaga niba se w’umwana ari umuhanzi cyangwa ari umuntu ukora undi murimo aha yagize ati:”aho ntacyo navuga niba se w’umwana ari umuhanzi cyangwa atari umuhanzi gusa icyo nakomeje kubabwira ni uko yiyizi, kandi yemera umwana we”, Zary kandi nawe yemeza ko ubu ari inshuti isanzwe na Nasson naho ibya copinage byahagaze cyera.

No comments:

Post a Comment