Tuesday 15 March 2011

Umwana w’ umwongereza w’ imyaka 3 yajyanywe mu bitaro azira ubusinzi


Isuku igira isoko ari kumwihera inzoga n' itabi
Londres- Umwana muto w’ imyaka itatu gusa yajyanywe mu bitaro byo mu Bwongereza ngo avurwe, kubwo kwiyahuza inzoga nyinshi nk’ uko abagenzuzi b’ ibyo bitaro yabitangarije ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP.
Uyu mwana, umwirondoro w’ aho aturuka nyirizina utabashije kumenyekana, yahise ajya mu ku rutonde rw’ abana 13 kuri ubu bagaragaje ubusinzi bukabije bafite munsi y’ imyaka 13 hagati y’ imyaka ya 2008-2010 nk’ uko ubugenzuzi bwa NHS (National Health Institute ) bubitangaza.
 


Siwe wenyine wagaragaje ubusinzi bukabije akiri umwaka kuko:


Abana 70 bari hagati y’ imyaka 13 na 16, nabo bamaze kuvuzwa kubwo gusinda bikabije, mu gihe abagera kuri 106 bo bahawe ubuvuzi bworoheje biturutse ku businzi nk’ uko amakuru dukesha aba bashakashatsi batangaje iyi nkuru babivuga.

Inzoga ni mucyurabuhoro....
Abongereza baza ku isonga mu businzi nk’ uko ubushakashatsi bubyerekana:

Mu burayi, ubushakashatsi bwo mu Gushyingo 2009, bugaragaza ko, abongereza ari bo banywi ba mbere b’ inzoga z’ umuryango w’ ubumwe bw’ ibihugu by’ uburayi.
Iperereza ribarura rishingiye ku mibare (sondage) ryavumbuye ko 43% bavuga ko bumva kwinywera agacupa kamwe cyangwa tubiri ku munsi bibanyura,  naho abandi 24% bemera k obo bafata uducupa 3 kugeza kuri 4, 12% bagafata hagati y’amacupa 5 n’6, 6% bafata 7 kugeza ku 9 naho 6% bo bakavuga ko binywera nta nkomyi amacupa 10 kuzamura.
Ngo "Turashaka Inzoga" Mwo kabyara mweeeeeee
Ubu bushakashatsi bw’ Umuryango w’ Ubumwe bw’ Ibihugu by’ Uburayi(UE) kandi, bugaragaza ko umuntu atangira kugira ibyo yangiza amaze gufata nibura ibirahure bitanu iyo yasohotse kwiezeza(sortiie). 
Ibi bikaba bibaho nibura 24% by’abongereza ni ukuvuga umwongereza umwe kuri bane. Isuku igira isoko kandi n’ umwana wa samusure avukana isunzu, uyu mwana w’ imyaka itatu unywa ntacyo yikanga afite aho avoma!


No comments:

Post a Comment