Tuesday 15 March 2011

50 cent yakoresheje imvugo isesereza ku biri kubera mu buyapani


Amagambo umuhanzi 50 Cent aherutse kwandika ku rubuga rwe atangarizaho ibitekerezo yakomerekeje cyane abantu benshi ku buryo byamusabye gusaba imbabazi.
Ubwo ibihangange bikomeye byo ku isi biri gufata mu mugongo abaturage bo mu gihugu cy’ ubuyapani, ahari kubera imitingito ya Tsunami,  umuhanzi 50 Cent we yanditse ku munsi w’ ejo agira ati:”Ubuyapani bwateye imbere. Ntibujya bujya bugira ibibuga byo kwidagaduraho ngo[abantu] boge (Beach) none byarabizaniye.”
Yungamo ati:”Njye n’ umugore wanjye tuba tugiye gutemberera yo ariko nk’ uko abayapani bakunda kubivuga, wabona umwuzure wongeye ukaza tukarengerwa dore ko buri munota uba uje”.
Kuba ari big Geant ntibivuze ko yandika ibyo ashatse asesereza abantu

Aya magambo we yayanditse yikinira nk’ uko ururbuga TMZ rwo muri Amerika dukesha iyi nkuru.
Nyuma y’ igihe gito abantu basoma aya magambo bamwandikiye ari benshi berekana ko bababajwe n’ uburyo uyu muhanzi yagaragaje ko asa n’ ushinyagura cyangwa se akina ku mubyimba abayapani bahuye n’ ingorane z’ ibi biza by’ imitingito ya Tsunami ikomeye mu zabayeho ku isi zose.
Aya magambo asa n’ atanogeye benshi mu bayasomye yatumye uyu muraperi wa Amerika 50 Cent (ubusanzwe witwa Curtis Jackson) asubira kuri uru rubuga rwe maze yandikaho ko ibyo byose yari yabyanditse mu rwego rwo gukanga no gutera ubwoba abantu. Anaboneraho asaba imbabazi.
Yagize ati:”Ibi byari ukwikinira ariko ntawagira icyo abikoraho. Reka ahubwo dusengere uwaba yatakaje uwo mu muryango we. Abantu bamwe kuri uru rubuga rwa Tweeter ndabizi ko batita ku bintu, niyo mpamvu biriya nabikoze ngo mbatere ubwoba. Mubyange cyangwa se mubikunde, njye ntacyo bitwaye”.
Umusaza 50 Cent wanditse asa n' ushinyagurira abayapani

Agaragaza ko asaba imbabazi abakunzi be kandi ko yifatanije n’ abagize ibyago bo muri ibi bihugu byo muri aziya cyane cyane mu Buyapani no mu Buhinde ahibasiwe hakanashegeshwa n’ iyi mitingito.
Richard IRAKOZE

No comments:

Post a Comment