Monday 21 March 2011

Bashyingiwe biyambariye ubusa daaaaa


NUS3.jpg
NUS2.jpgKelly Clinton na Leeiggets bashyingiwe bambaye ubusa mu ruhame nyuma yo kwemera kwitabira amarushanwa ya Radio yo mu Bwongereza yo gusezerana bambaye ubusa. Ibi bakaba barabikoze ahanini kubera ko bari bamaze imyaka igera kuri 11 barabuze ubushobozi bwo kubana nk’ uko urubuga zygonet.com dukesha iyi nkuru rubivuga.
Nk’ uko uru rubuga rukomeza rubivuga, aba bakundanye basanze nta yindi nzira bazabona uko babana nuko biyemeza kwitabira aya marushanwa yabasabaga gukuramo imyambaro yabo yose maze bakambikana impeta mu ruhame rw’ abantu nta wambaye. 

Bamaze kugera muri aya marushanwa bagize amahirwe yo kuyatsinda ku majwi 65% y’ abumva iyi radio batoraga bityo iyi Radio y’ abongereza yari yayateguye ibishyurira ibyo bakoresheje byose mu bukwe bwabo bawabaye kuri uyu wa 15 Werurwe.
Ubu bukwe bwabo bwari bwitabiriwe n’ inshuti, abavandimwe n’ imiryango nyamara ba nyirabwo bambaye ukuri bwabereye muri Hoteli ‘Honiley Court de Warwick’ yo mu Gihugu cy’ Ubwongereza.

Nyuma y’ ibi birori, abashyingiwe bambaye ubusa batangaje ko n’ ubwo babashije kwambara ubusa mu ruhame bwose ngo byari byabatonze ku buryo bumavaga bafite ikimwaro n’ isoni zo kwambara ubusa mu ruhame. Gusa ngo bishimiye ko bahaye urugero rwiza abantu bose bumva bifuza kuba bakora ubukwe bw’ igitangaza kandi bw’ akataraboneka nk’ ubu bakoze.

Ngaho irebere...

NUS1.jpg



1 comment: