Wednesday 16 March 2011

Sondage y' icyo abasomyi bavuga kwa Joe Habineza Joseph

Tariki 16 Gashyantare 2011, nyuma y’umunsi umwe yeguye ku mirimo ye nka minisitiri w’umuco na Siporo, Joseph Habineza (Joe) yatangaje impamvu yeguye, akaba yarabaye umuminisitiri wa mbere mu myaka 16 ishize uvuye mu mirimo ye akamenyesha abanyamakuru impamvu zabyo.

Kuri we rero ngo impamvu zatumye yegura ni ebyiri:

1. Impamvu ye bwite y’indi mirimo yari agiye gukora.
2. Impamvu y’inkuru irimo amafoto yacicikanye cyane ku mbuga zitandukanye za internet.

Muri iyo nkuru iherekejwe n’ amafoto yasohotse bwa mbere ku rubuga leprophete.fr ikaza gukwirakwira ku mbuga za internet nyinshi, hagaragaramo amagambo menshi avuga kuri leta n’ abayobozi, by’ umwihariko ikibanda kuri Habineza Joseph aho bavuga ko abayobozi b’ U Rwanda ari abanyamurengwe ndetse n’ ibindi byinshi bagarukaho muri iyo nkuru. Aha Habineza yavuze ko ibibazo byo mu gihugu bidaterwa n’ umurengwe kandi ko abaminisitiri bo mu Rwanda atari bo bahembwa amafaranga menshi ku buryo yabatera umurengwe.

Agira icyo avuga kuri ayo mafoto, Habineza yatangaje ko ayo mafoto ari we koko uyariho, akaba yarayifotoje mu mwaka wa 2008 ubwo bari mu munsi mukuru usanzwe (private party) ahantu hamwe atashatse gutangaza ku Kicukiro. Ariko abo bifotoranyije bakaba batari batuwe baziranye kandi ngo nta n’ ikosa abona mu kwifotoranya n’ abantu cyangwa se mu kubyinana nabo. Ku bavuga ko we nka Minisitiri w’ Umuco yishe umuco abyina, yavuze ko ibyo atari ibyo kwigisha uburaya, ahamya ko umuco w’ Abanyarwanda utapfuye kubera ko Minisitiri yafotowe abyinana n’ abakobwa. Yagize ati: ”Niba narabaye umuyobozi mubi mumbabarire.”


Ku bijyanye n’ amafoto kandi yavuze ko abavuga ko yasambanaga nabo ntaho bihuriye kuko nta n’ uwabimuhamya kuko ntawe usambana yambaye imyenda. Yahakanye kandi ibyavugwaga muri iyo nkuru by’uko yanduye virusi itera SIDA, ati: “Ariko reka mbabaze, niba hano hari umuganga nimumpime iyo SIDA bavuga, ariko ubanza ari SIDA idasanzwe. Kuki buri teka usanga umuntu niba ufite ikintu umugaya uvuga ngo arwaye SIDA? Nta n’ umwe urampima! That is stupidity."

Yavuze ko ikibazo abanyarwanda bafite ari uko baterekana uko bari, bigatuma basuzugurana ndetse bakanapingana ibyo kandi ngo nibyo bidindiza iterambere. Ati: "N’ ubwo hari byinshi abantu bahindutseho, haracyari ikibazo gikomeye cy’ ishyari.”

Nyuma y’ibyo bisobanuro, igihe.com twashatse kumenya niba koko abasomyi bacu baranyuzwe nabyo, n’ icyo babitekerezaho muri rusange. Mu barenga 1200 basubije, dore uko batoye:

- 44% bavuze ko banyuzwe, bikaba bigaragara ko ibyo bisobanuro babyishimiye. Kuri bo, kuba Habineza yaratumije abanyamakuru ubwabyo ni ibyo gushyigikirwa, kandi bigaragaza ko yashakaga guca amazimwe no gushyira ukuri hanze. Aba 44% rero bagaragaza ko bashimishijwe n’ibyasobanuwe na Habineza, usanzwe uzwi nk’umugabo udaca ku ruhande.

- 43% berekanye ko batabyishimiye, bikaba bivuze ko bajya kungana n’abanyuzwe. Bamwe muri bo basanga amafoto yashyizwe kuri internet aterekana imyitwarire myiza y’umuminisitiri, cyane cyane uw’umuco. Abandi bo bavuga ko ibyo bisobanuro byari bigamije kwihagararaho gusa ku muntu wafashwe ari mu makosa.

- Abagera kuri 13% barifashe, bamwe muri bo bakaba hari abatarakurikiranye neza icyo kibazo, abandi bakaba ari abumva ari ibintu abantu batakagombye gutindaho. Umwe yatangarije Igihe.com ati “ Biroroshye gushinja umuntu amakosa, kandi biranoroshye kwiregura ku muntu nka Habineza usanzwe uzwiho kuvuga neza, akemeza abantu. Muri ibyo byose rero nta na kimwe nahitamo, kuko sinamenya ahari ukuri.”

No comments:

Post a Comment