Saturday 19 March 2011

Kivumu ikomeje kuza ku isonga mu mpanuka zikomeye zo mu muhanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane ahagana mu masaha ya sa moya z’umugoroba mu karere ka muhanga mu murenge wa cyeza ahitwa ku kivumu hamaze kwamamara mu bijyanye n’impanuka, hongeye kubera impanuka y’amamodoka manini imwe yavaga i Kigali indi yerekezayoimage

Amakuru igihe.com ikesha abari aho impanuka yabereye basobanuye ko ubunini bw’ikamyo nini yari ifite icyapa cyo muri Kenya Numero KAV 463 Y, yaba bihutaga cyane kandi isa n’iyuzuye umuhanda, bityo uwazamukaga mu yindi mudoka yo mu bwoko bwa Fuso Mitsubishi ifite icyapa RAB 488 J ya Bwana Samuson umucuruzi ku Buhanda (yariitwawe n’umushoferi witwa Sylvan) ibura ubuhungiro zisakirana ubwo.

Ikindi kigaragara aho impanuka yabereye ni uko ubona iyo modoka yangiritse cyane ndetse n’imizigo yari yikoreye ikaza kunyanyagira mu muhanda , kandi uwari utwaye iyi fuso we akaba yakomeretse bikabije. Abo yari atwaye babiri nabo bakaba bari bakimeze nabi kuko bihutiye kubajyana mu bitaro bikuru bya Kabgayi muri ayo masaha, mu gihe imvura yagwaga.

image
Ikarita igaragaza aho impanuka yabereye

Abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse na Polisi bahageze bidatinze, bareba uko byifashe, kuko aho hantu hamaze kwamamara ku mpanuka zihabera kenshi. Ni muri urwo rwego Bwana Sixt Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyeza ahabereye iyo mpanuka yasabye ko polisi y’igihugu yashyira Poste YA ihoraho aha ku kivumu mu rwego rwo gukumira impanuka za hato na hato zikomeje kwiyongera muri aka gace. Yasabye kandi abaturiye uyu muhanda kujya batabara bwangu abakoze impanuka, bagacika ku ngeso mbi yo kwambura no gusonga abakoze impanuka.

image
image

image

No comments:

Post a Comment