Monday 14 March 2011

Kamali Karegesa wari uhagarariye u Rwanda muri Afurika y'Epfo yahagaritswe ku mirimo ye

Nk’ uko bitangazwa na Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga n’ ubutwererane, Louise Mushikiwabo mu kiganiro yagiranye n’ Izuba Rirashe kuwa 7 Werurwe 2011, yavuze ko uwari Ambasaderi w’ u Rwanda mu gihugu cya Afurika y’ Epfo Ignatius Kamali Karegesa yahagaritswe kuri iyo mirimo, nyuma yo kudakora akazi ke uko bikwiye.

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko ayo makosa yagaragariye mu gihe abayobozi bari mu mwiherero w’ abayobozi bakuru b’ igihugu barimo n’ abahagarariye u Rwanda mu mahanga, wabereye mu Karere ka Rubavu guhera tariki ya 2 kugeza kuya 4 Werurwe 2011, ngo byagaragaye ko hari imirimo uwo mu Ambasaderi atakoze nk’ uko yabisabwaga.

Minisitiri Mushikiwabo kandi yatangaje ko ihagarikwa rya Ambasaderi Kamali Karegesa ntaho rihuriye n’ibibazo by’ imibanire y’ u Rwanda na Afurika y’Epfo, avuga ko ari impamvu ze ku giti cye nk’ Ambasaderi ntaho bihuriye n’ umubano hagati y’ibihugu byombi.

Nyuma y’uwo mwiherero w’ abayobozi, Minisiteri y’Ububanyi n’ Amahanga yateguye umwiherero wihariye w’iminsi ibiri wahuzaga Minisitiri w’ Ububanyi n’Amahanga n’ abahagarariye u Rwanda mu mahanga, bigira hamwe uburyo barushaho kuzuza inshingano zabo neza, zirimo kuvuganira ndetse no kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga. Ikindi ni uko muri uwo mubonano ari uko u Rwanda ruhagaze neza ku rwego rw’ isi nyuma yo kwigaragaza mu bikorwa binyuranye birimo kubungabunga amahoro n’ umutekano mu mahanga, guha umugore ijambo mu myanya ifata ibyemezo, korehereza ishoramari n’ibindi.

Nyuma yo guhagarikwa ku mirimo ye, Ambasaderi Kamali ari mu Rwanda, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ubu imirimo yakoraga ikorwa by’ agateganyo n’ Umujyanama wa mbere muri iyo Ambasade Jean Paul Nyirubutama mu gihe ngo hakirimo gushakishwa undi umusimbura.
read more at IGIHE.com

No comments:

Post a Comment