Tuesday 15 March 2011

Canada : Ingabire Victoire yahawe igihembo cyiswe icy’Amahoro na Demokarasi



Nyuma y’iminsi mike hijihijwe isabukuru y’imyaka ijana y’Umunsi Mpuzamahanga w’umugore, i Montreal muri Canada habereye umuhango wo gushyikiriza Madamu Ingabire Umuhoza igikombe cyiswe « Icya demokarasi n’amahoro ».

Iki gikombe cyatanzwe n’Urugaga Mpuzamahanga rw’Abagore Baharanira Demokarasi n’Amahoro – RIFPD (Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix). Uyu muhango wabereye i Montréal muri Canada, kuwa 12 Werurwe 2011. Witabiriwe n’abanyakanada na bamwe mu Banyarwanda batuye Ottawa na Montréal.

Umwe ku wundi, bamwe mu bagore batanze ubuhamya ku buzima bwa Ingabire Victoire kuva yatangira gahunda ye ya Politiki. Raissa, Umukobwa wa Ingabire Umuhoza Victoire nawe yamutanzeho ubuhamya nk’umubyeyi mu muryango.

Biteganyijwe ko iki gihembo kizajya gitangwa buri mwaka, nyuma yo gutoranya umugore ugikwiye, kandi bigakorwa ku rwego mpuzamahanga.


Read More at IGIHE.com

No comments:

Post a Comment