Sunday 17 April 2011

Rwanda- Woman arrested for human trafficking



image
NYAGATARE- Police in Nyagatare District are holding a 25-year-old woman and a motor-cycle taxi operator in connection with human trafficking.
Charlotte Musanabera and Benon Rwabyoma were arrested on Monday while trying to illegally cross the border into Uganda to lure a 20-year-old girl into prostitution.
Police said that Musanabera, a resident of Kanombe in Kicukiro District in Kigali city, allegedly convinced a 20-year-old girl (name withheld) who is her neighbour that she would get her a job at one of the hotels in Nyagatare.
“She told her that she was taking her to one of the hotels in Nyagatare to work but instead diverted her,” a police official at Nyagatare police post told The Sunday Times on Friday.
When they reached Nyagatare town, Musanabera hired Benon Rwabyoma, a motor cycle taxi operator in the town who smuggled the young girl to Ntungamo District in neighbouring Uganda.
Speaking to The Sunday Times, Musanabera said that she was taking the girl to a Rwandan man whom she identified as Nelson who would later take both of them to Gikagati in Ntungamo to work in a hotel.
“I took the girl from her home in Kanombe because someone had given me Nelson’s number saying that he was going to give us a job at a hotel near the Rwanda-Uganda border. Because I deceived the girl that we were going very near in Nyagatare town I did not want to tell her exactly where we were going,” she said.
Sandrine Mwamikazi, Musanabera’s neighbour, said that residents in the area, especially the suspect’s neighbours, have been accusing Musanabera of trafficking young girls.
“Residents have been accusing this woman of human trafficking and luring young girls into prostitution. She is accused of having kidnapped two other girls who are now nowhere to be seen.,” Mwamikaz said.
Musanabera’s alleged accomplice, Rwabyoma, confessed to crossing the border but said that he has no connection with human trafficking.
“I admit having violated the law by crossing the border illegally, but I had no connection with selling young girls to Uganda..I just received a phone call from Nelson asking me to take his visitors to Kazaza centre near Gikagati. As a motor cyclist looking for money, I took them,” he said.
Police spokesperson, Supt. Theos Badege, said that human trafficking is a serious crime punished by the law.
“These are some of the few serious crimes we experience…they are cross-border crimes and we give them much importance in collaboration with immigration departments.
It is a crime that is even given much attention in the regional cooperation,” he said.
The Police spokesman strongly warned parents who abandon their children to go and work in unknown places.


KINYARWANDA Version


Nyagatare: Uwitwa Musanabera yatawe muri yombi ashaka kugurisha umukobwa amushora mu busambanyi
Izi ngeso mbi si izo wakwifuriza umwana wawe gushorwamo ni ukuri
Umukobwa witwa Charlotte Musanabera ubu arabarizwa mu maboko ya Polisi I Nyagatare nyuma y’aho afatiwe ashaka gushora mu busambanyi umwana w’umukobwa wiga mu mashuri yisumbuye. Akaba yarafatanywe na  Benon Rwabyoma mu ntangiriro y’iki cyumweru aho bari bari gushaka uko bakwambukana uwo mwana ngo ngo bamujyane mu gihugu cy’Ubugande nk’uko inzego za Polisi zabitangarije Igihe.com kuri iki cyumweru tariki ya 17 Mata 2011.
Uyu Charlotte Musanabera, w’imyaka 24, yari asanzwe ari umuturanyi w’uyu mukobwa w’imyaka 20 I Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Mu gushuka uyu mukobwa akaba yaramusezeranyaga kuzamushakira akazi muri Hoteli imwe y’I Nyagatare.
Gusa uyu Musanabera, we avuga ko uyu mukobwa yari amujyanye ku munyarwanda uba muri Uganda witwa Nelson, ari nawe ngo bari biteze ko azabaha akazi bombi muri Hoteli yo muri icyo gihugu.
Musanabera ati:”Uriya mukobwa namuvanye iwabo kugira ngo tujye gushaka akazi muri Uganda kuko nari namaze kubona numero ya Nelson kuko ari we wari ugiye kuduha akazi ku mupaka w’u Rwanda na Uganda. Ariko kuko uyu mukobwa nari naramubeshye ko tugiye ahantu hafi ya Nyagatare, sinashakaga kumumenyesha mu by’ukuri aho twari tugiye neza.”
Sandrine Mwamikazi, Umuturanyi w’uyu Musanabera avuga ko uyu Musanabera asanzwe atwara abana b’abakobwa akabajyana mu bikorwa by’ubusambanyi. Ati:”Abaturage bajya bavuga ko Musanabera ajya acuruza utwana tw’udukobwa akadushora mu busambanyi. Banamushinja ko yatwaye abandi bakobwa babiri ubu baburiwe irengero”
Ku ruhande rwe Rwabyoma, wafatanywe moto yo gufasha uyu mukobwa Musanabera kwambuka bajya muri Uganda, nawe ahakana avuga ko Atari agamije gufasha uyu Musanabera gucuruza uyu nyamukobwa ngo bamushore mu busambanyi.
Bamwambike amapingu icyaha nikimuhama ni ukuri!
Ati:”Njye nemera ko nakoze amakosa yo kwambuka umupaka nta byangombwa byuzuye mfite, ariko ntabwo ndi mu bacuruza abakobwa muri Uganda, bampaye amafaranga yo kumwambutsa kuri moto nuko ndemera.”
Umuvugizi wa Polisi y’ igihugu Supt Theos Badege avuga ko iki cyaha cyo kugurisha abantu ukabajyana mu bikorwa by’ubusambanyi kiri mu byaha bikomeye birangwa rimwe  na rimwe ku mipaka batari baherutse guhura nabyo. Gusa yemeza ko iki cyaha gikomeye kandi gihanirwa n’amategeko ndetse ubu kikaba gicungirwa hafi ku mpande zose z’imipaka y’aka karere u Rwanda ruherereyemo.
Supt Theos Badege, asoza asaba ababyeyi kurushaho gukurikirana abana babo kandi bakamenya buri gihe aho baba bari, ntibabareke bangara mu buzi ahantu batazi.

Read More at :Sundaytimes

No comments:

Post a Comment