Wednesday 6 April 2011

Abarwanya Colonel Kadhafi bararega Ingabo za OTAN ko zitabafasha bihagije kurwanya Kadhafi

Ingabo zirwanya ubutegetsi bwa Kadhafi zikomeje kotswa igitutu mu mujyi wa Brega zitabashije kwigarurira, ariko na none ingufu zazo zikazishyira mu mujyi wa Misrata, umujyi wa gatatu w’ingenzi muri Libiya.


Umujyi wa Misrata warashweho n’Ingabo za Kadhafi mu gihe cy’amasaha arindwi ku munsi w’ejo. Ibi byatumye ibikorwa bya gisirikare by’abarwanya Kadhafi bidakorwa neza, kuko bari bakomeje guhunga kuraswaho n’Ingabo za Leta ya Libiya.

Izi Ngabo zigometse kuri Kadhafi zirarega Ingabo zishyize hamwe ngo zirwanye Kadhafi ko ntacyo zikora gihagije ngo zibakize abasirikare ba Kadhafi. Abarwanya ubutegetsi bwa Mouammar Kadhafi baravuga ko abasivile bakomeje kwicwa umusubizo kubera ko Ingabo za Kadhafi zitaracika ntege mu buryo bwose, ibi bigatuma abamurwanya batanabasha gukomeza urugamba rwabo bagana mu yindi mijyi.

Général Abdel Fattah Younis uyoboye Ingabo zigometse kuri Colonel Kadhafi, yavuze ko OTAN iramutse itegereje indi minsi itaratabara, mu cyumweru kimwe gusa nta buzima bwaba bukirangwa i Misrata , dore ko n’ubu nta mazi n’umuriro bihabarizwa kuko byafunzwe n’abarwanira Kadhafi. Uyu mujyi uri muri km 214 mu burengerazuba bwa Tripoli, umurwa mukuru wa Libiya. Niwo wonyine ufitwe n’abarwanya Kadhafi mu Burengerazuba bwa Libiya.

Andi makuru aturuka muri Libiya aratangaza ko Perezida w’icyo gihugu yaba yiteguye gushyikirana n’abamurwanya kugira ngo hashakwe umuti w’ibibazo byugarije Libiya. Umuhungu wa Kadhafi AL-Islam we yaraye atangaje ko igihugu cya Libiya kizayoborwa na Leta y’inzibacyuho kugeza ubwo hazakorwa amatora ashingiye kuri demokarasi.

No comments:

Post a Comment