Thursday 7 April 2011

Ibiro bya Perezida Obama birifatanya n’Abanyarwanda baba muri Amerika kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi

Ambasaderi w'u Rwanda muri USA, James Kimonyo
Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifatanyije na diaspora nyarwanda muri icyo gihugu bateguye ibikorwa binyuranye mu rwego rwo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Igikorwa nyamukuru giteganyijwe kubera i Washington kuri Capitol Hill kuri uyu wa 7 Mata.

Abakozi bo mu biro bya Perezidansi ya Amerika, abayobozi mu nzego zinyuranye z’ubutegetsi muri icyo gihugu ndetse n’inshuti z’u Rwanda z’Abanyamerika n’abahatuye bose biteganyijwe ko bari bugaragare muri iki gikorwa cyo kwibuka.

Amasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, James Kimonyo, yatangaje ko iki ari cyo gihe cyo kurwanya byimazeyo abapfobya jenoside, yongeraho ko abo baba barataye isura ya kimuntu baremanywe.

Mu ijambo ritegura icyo gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, James Kimonyo yagize ati: “Abo bantu (abapfobya jenoside) birengagije ko umuntu wese agomba kugira uburenganzira ku buzima kubera impamvu zabo bwite ndetse n’iza politiki. Tugomba twese gushyira hamwe, abagore n’abagabo, tukaba ingabo zo kurwanya iryo hakana.” Ambasaderi Kimonyo yongeyeho ko ari ngombwa ko buri Munyarwanda arwanya aba bahakanyi bashaka gusenya u Rwanda n’Abanyarwanda.

Biteganyijwe ko muri iki gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu rwanda mu 1994, Dr. Linda Melvern wanditse igitabo cyitwa “Conspiracy to murder” ndetse na Dr. Susan Allen wo muri Kaminuza ya Emory bari butange ibiganiro. Haraza kandi kumvwa ubuhamya bwa Yvette Rugasaguhunga, Umunyarwandakazi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri urwo rwego n’ubundi, kuri uyu wa 08 Mata 2011, Abanyarwanda baba muri Amerika y’Amajyaruguru bazahuza abahanga n’abashakashatsi bakomeye mu mpaka zigamije kongerera ubumenyi abatuye icyo gice cy’isi kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

No comments:

Post a Comment