Friday 8 April 2011

Mibirizi arasaba abanyarwanda bose kwibuka nta wivanye mu mubare

Umuhanzi Munyanshoza Dieudonne umenyerewe ku izina rya Mibirizi, muri iki gihe cyo kwibuka arakangurira abantu bose kwibuka abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nta numwe wigize ntibindeba. Ibi akaba ari ibyo yabwiye igihe.com ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo yitwa Twaza Tujye Imbere yakoranye n’abahanzi 10 b’abanyarwanda.

Uyu muhanzi umenyerewe ku izina rya mibirizi riva ku ndirimbo yakoze yitwa Mibirizi, avuga ko gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bitamugoye cyane kuko yasanze bari basanzwe bafite gahunda yo gukora indirimbo y’icyunamo, naho abandi bakaba bari basanzwe bakora izi ndirimbo zo kwibuka.

Umuhanzi Mibirizi kandi yagiye ahimba indirimbo nyinshi zifasha abantu kuzirikana no kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi nka: Impamvu yo kwizera, Ibijya gucika, Icumu ryarunamuwe, Umunsi Avuka, Jenoside Ntikagaruke, Tuzahora Tubibuka,

Muri izo ndirimbo kandi harimo n’izo yagiye ahimbira uduce dutandukanye nka Mibirizi, Kinyinya, Imfura zo ku Mugote, Nyanza ya Butare, Nyamasheke, Rusatira Turibuka, n’izindi.

Tubibutse ko muri iyi ndirimbo na Mibirizi bayiririmbye ari abahanzi icumi: We ubwe, Mariya Yohana, Eric Senderi, Eric Rukundo, Grace, Kitoko Bibarwa, Tonzi, Sergent Robert, Mani Martin, na Patrick Nyamitari.

Amajwi n'amashusho y'iyi ndirimbo ushobora kuyabona kuri Twaza Tujye Imbere

Amafoto y'abahanzi bagaragara mu ndirimbo

image
Mariya Yohana ati "Twamagane abapfobya jenoside" (ibumoso bwe ni Mani Martin)

image
Kitoko ati "Abapfakazi n'imfubyi ubutwari burabaranga, ntibaheranywe n'agahinda"

image
Tonzi ati " Dufatanye twese gusana u Rwanda"

image
Mani Martin ati "u Rwanda rufite Ingabo zimashanira kunesha"

image
Grace ati "u Rwanda rwatwegereje gahunda zituma umuntu agira agaciro (Ibumoso bwe ni Tonzi)

image
Senderi ati "Kwibuka si inzika si n'urwango" (Ibumoso bwe ni Munyanshoza)

image
Abahanzi hamwe baririmba bagaragaza akababaro batewe na Jenoside

No comments:

Post a Comment