Thursday 7 April 2011

Abahanzi 10 Mu Rwanda bashyize ahagaragara indirimbo ifasha abanyarwanda Kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 17

image 
Abahanzi icumi b’Abanyarwanda bishyize hamwe maze bahimba indirimbo yitwa “Twaza Tujye Imbere” mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994. Bamaze no gushyira ahagaragara amashusho yayo(video clip).

“Rwanda Gihugu cyacu warababaye
Jenoside yakuvukije abawe ntigasubire
Tuzahora tubibuka, tuniyubaka
Rwanda yacu tukwubake”

Aya ni amagambo asubirwamo kenshi muri iyi ndirimbo

Nk’uko nyir’ugukusanya abahanzi akaba asanzwe ahimba indirimbo z’icyunamo, Munyanhsoza Dieudonné umenyerewe ku izina Mibirizi, yabitangarije Igihe.com, yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe mu rwego rwo gukangurira abanyarwanda n’abatuye isi kwibuka. Mu butumwa bw’ibice bitatu iyi ndirimbo, uretse gushishikariza kwibuka, hakubiyemo n’ubutumwa bwo guharanira ko Jenoside itazasubira, ingingo ya gatatu ikaba kwigirira icyizere.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko asaba abanyarwanda kurushaho kwibuka kuko umuryango utibuka uzima. Ati”Twese hamwe dufatanye, kujya tuzirikana amateka y’ibyabaye hano mu gihugu cyacu”. Yasabye kandi Abanyarwanda b’ingeri zose kwibuka kuko nta n’umwe bitareba.

Mani Martin, nk’umwe mu baririmbye muri iyi ndirimbo, yabwiye igihe.com ko iyi ndirimbo bayikoze mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kwibuka bazirikana ku ngaruka zatewe na Jenoside. Eric Senderi nk’umwe mu bagaragara muri iyi ndirimbo yihanganishije abanyarwanda bose muri iki cyunamo kandi akabasaba gukomera.

image

image

Abahanzi bagaragara muri iyi ndirimbo ni Munyanshoza Dieudonne uzwi ku izina rya Mibirizi, Eric Senderi, Mariya Yohana, Grace, Eric Rukundo, Kitoko Bibarwa, Mani Martin, Sergent Robert, Tonzi na Patrick Nyamitari.

Amagambo agize iyi ndirimbo yatanzwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside(CNLG).

Aba bahanzi si ubwambere bahura bagakora indirimbo rusange ifasha abanyarwanda kwibuka bazirikana. Ubwo u Rwanda rwibukaga Jenoside ku nshuro ya 15,bahimbye indirimbo ‘Never Again’ yari yahuje abahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba(East Africa),hari n'indi yiswe Twibuke Twiyubaka.

Gusa abahanzi nka Miss Jojo, Miss Shanel na Aline Gahongayire, bakunze kugaragara mu ndirimbo nk’izi, ntibagaragara muri iyi ndirimbo y’uyu mwaka. Hari n’abandi bahanzi muri iki gihe bakunzwe cyane mu Rwanda batagaragara muri iyi ndirimbo.

Tubibutse ko mu Rwanda icyumweru cyo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 17 cyatangiye kuri uyu wa Kane tariki 7 Mata 2011. Insanganyamatsiko y’ uyu mwaka iragira iti: ”Dushyigikire ukuri, twiheshe agaciro”.

No comments:

Post a Comment