Friday 22 April 2011

Ubuzima ni wowe ubuha icyerekezo, iyo ushaka kububyaza umusaruro ubigeraho- Perezida Kagame muri KCT

imageNi kuri uyu wa Kane tariki 21 Mata 2011, ubwo Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yafunguraga ku mugaragaro Ikigo gikorerwamo ubumenyi-ngiro cya Kicukiro kiri mu ishuri ry’ ikoranabuhanga rya Kicukiro (KCT).

Mu ijambo rye ubwo yafunguraga iki kigo, Perezida Kagame yatangaje ko ubwo yasuraga iri shuri yashimishijwe n’ ibikoresho bitandukanye birimo kandi n’uko Abanyarwanda bazabibyaza umusaruro ufitiye akamaro u Rwanda.


Yakomeje ashimira Leta ya Koreya y’ Amajyepfo ku bw’ ubutwererane buri hagati y’ ibihugu byombi ndetse by’ umwihariko ku bw’uruhare runini bagize mu gutanga ibikoresho bizifashishwa muri icyo kigo.


Perezida Kagame yavuze ko mbere hari imyumvire mibi, aho amashuri y’imyuga yafatwaga ku rwego rwo hasi, biturutse kuri politiki mbi, ibi bikaba byaratumye nta guteza imbere iki gice kwabayeho kuko bagifataga nk’aho kigenewe abimwe amahirwe yo kwiga.


Umukuru w’igihugu yahaye ubutumwa abanyeshuri agira ati: “Ubuzima ni wowe ubuha icyerekezo, iyo ushaka kububyaza umusaruro ubigeraho, iyo ushaka kubuha agaciro niko bigenda kandi n’iyo ushaka kubwangiza niko bigenda, ni ukuvuga ko byose bituruka ku guhitamo kwawe kugira ngo ubuzima bwawe bube uko ubyifuza.” Yongeyeho ko bagomba kugira umutima wo kuvugurura no kuvumbura.


image

Ati "uko wifuza ubuzima bwawe niko buzakugendekera"

Yasoje ijambo rye abizeza kuzakorera hamwe n’iri shuri kugirango babashe kugeza u Rwanda aho rugomba kuba mu bijyanye n’ amajyambere.


Umuyobozi w’ iri shuri, Ir Joseph Mfinanga mu ijambo rye ry’ ikaze yatangaje ko ubumenyi bw’ abanyeshuri buturuka ku bumenyi bw’ abarimu, yakomeje avuga bifuza kuzashyiraho ikigo gihugura abarimu kugira ngo hatezwe imbere ubunyamwuga muri bo. Yongeye gushimira Perezida wa Repubulika ku bw’ubwitange bwe mu guteza imbere imyuga, bwatumye babona inkunga ya KOICA nyuma y’ uruzinduko rwe muri Koreya y’ Amajyepfo muri Kamena 2008.


Nyuma y’ ijambo rye, Umuyobozi w'ikigo yashyikirije impano Perezida wa Repubulika mu izina ry’ ikigo ayoboye.


Umuyobozi wungirije w’Ikigo cya Koreya y’ Amajyepfo Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (KOICA), yashimiye Perezida w’ u Rwanda kuko yitabiriye uyu muhango, yongeraho ko uyu mushinga watangijwe ubwo Perezida Kagame yasuraga Koreya y’Amajyepfo mu mwaka wa 2008.


Yakomeje avuga ko iki gikorwa ari itangiriro ry’ ubutwererane hagati y’ ibihugu byombi, kandi ko Leta ya Koreya izakomeza gushyigikira u Rwanda kugera ku cyerekezo 2020, ibinyujije muri KOICA.


Ishuri ry’ ikoranabuhanga rya Kicukiro ryatangiye mu mwaka wa 2008, ubu rifite abanyeshuri 749, muri bo 16% ni igitsina gore. Iri shuri ritanga impamyabumenyi yo ku rwego rwa A1 mu mashami agera ku munani.


Iki kigo cy’ ubumenyi-ngiro cyatewe inkunga na KOICA, kizafasha mu kubaka ubushobozi mu mashami atanu y’ubwubatsi, amashanyarazi, ikoranabuhanga ryo mu nganda, ubukanishi bw’ imodoka n’ ikoranabuhanga mu itumanaho.


image
Perezida Kagame afungura ku mugaragaro ikigo cy'ubumenyi-ngiro
cya KCT


image

image

image

Aha Perezida Kagame n'abandi bayobozi batambagiraga bareba
ibice bitandukanye bigize icyo kigo


image

image
Umuyobozi w'ishuri ry'ikoranabuhanga rya Kicukiro
ashyikiriza umukuru w' igihugu impano


image

Umuyobozi wungirije wa KOICA ashimira Perezida Kagame

image

Abanyeshuri n'abarezi ba KCT bari bitabiriye ibyo birori

image

image

image

image
image

No comments:

Post a Comment