Thursday 7 April 2011

USA: Lt. Gen. Roméo Dallaire yatanze ikiganiro kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 1/4/2011 niho uwari uyoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda mu gihe cya jenoside, Lt. Gen. Roméo Dallaire, yatanze ikiganiro kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994; ikiganiro cyatangiwe muri chappelle ya Swasey muri Leta Zunze ubumwe za Amerika. Akaba yarabikoze ku butumire bw’abayobozi ba kaminuza ya Denison University muri gahunda bise “tuvuge ku bibazo byugarije isi.”

Lt. Gen. Roméo Dallaire yavuze ko nyuma yo kwerekwa n’amateka ya hafi ko hari abantu bafite agaciro kurusha abandi muri iyi si, akurikije imyitwarire y’ibihugu by’u Burayi mu gihe imbaga y’abantu yatikiraga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaba yaribajije ati: “Ese abantu bose bafite ubumuntu? Ese hari abarusha abandi kuba abantu kuri iyi si?”

Dallaire yasobanuye ko ibihugu by’u Burayi bitahaye agaciro na gake ikiremwamuntu mu Rwanda mu 1994. Ati " mu gihe abanyarwanda bari bakeneye ubufasha bw’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, niho nategetswe guhambira utwanjye n’abo nyoboye tukava mu Rwanda. Nyamara kandi uyu muryango wabonaga neza ko hari abanyarwanda benda kwicwa kandi mu buryo bwateguwe."

image
Gén. Dallaire mu Rwanda mu 1994

Impamvu Loni yahaye Dallaire ni uko itashoboraga kwihanganira ko hagira n’umwe mu basirikare bayo bagwa mu Rwanda mu bagera kuri 500 Dallaire yari ayoboye. Aha umuntu yakwibaza niba nibura hari abari bamaze gupfa muri abo basirikare bikaba intandaro y’ubwoba bw’uyu muryango ufite mu nshingano kubungabunga amahoro y’ibihugu biwugize.
N’ubwo Dallaire yabanje kwanga kuva mu Rwanda kubera abantu batari bake ingabo ze zari ziri kumwe nabo muri ETO Kicukiro, kandi yabonaga ko kubasiga ari ukubashyira mu maboko y’abicanyi bari barekereje, Lt. Gén. Dallaire yasobanuye ko abari bamutumye (Umuryango w’Abibumbye) babigize itegeko ko agomba gucyura izo ngabo yari ayoboye.

Mu kiganiro yatangiye imbere y’imbaga y’abanyeshuri n’abaturage bo muri Amerika bari baje kumutega amatwi, yagiye avuga amagambo agaragaza ko ntacyo ibihugu byari bibifitiye ububasha byakoze ngo iyicwa ry’Abatutsi muri Jenoside yabakorewe mu 1994 rihagarare. N’ijwi ryuje amarangamutima, Dallaire yagize ati “Kuki twabikoze? Nabo ni ibiremwamuntu, nta bundi bukungu buhari bwatezaga ibibazo, abantu nibo bari bibasiwe. Ubu baribaza icyo izo mbaraga dufite zimaze!”

Nyuma yo kuva mu Rwanda, Lt. Gen. Roméo Dallaire yeguye mu gisirikare ubu akaba ari umusenateri muri Canada. Akaba kandi yaranditse igitado yise 'Shake Hands with the Devil', kivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

No comments:

Post a Comment