Sunday 3 April 2011

Ku myaka itatu gusa afite ibiro 60..

Ku myaka itatu y’amavuko , umwana w’umushinwa witwa Lu Hao apima ibiro mirongo itandatu(kg 60) bityo akaba akubye inshuro eshanu mu biro umwana baba bari mu kigero kimwe cy’imyaka. Lu Hao yavutse afite ibiro 2,6, nyuma y’amezi atatu yatangiye kwiyongera ibiro mu buryo bwihuse. Umwaka ushize wonyine yari yiyongereyeho ibiro 10 byose.

Lu Yuncheng ni se wa Lu Hao, yatangaje ko mu bijyane n’imirire ntabwo umwana we ari inyanda kuko abasha guhigika cyangwa kurya amasahani atatu yose y’umuceri mu gihe ababyeyi be batamara ibyo biryo byose .

image

Mu gihe bagerageje ku mushyiriraho imipaka mu bijyanye no kurya , arira ayo guhogora.

Magingo aya , mama we ntakibasha kumuterura. Iyo papa we agerageje ku muterura abira ibyuya byinshi! Ni ukuvuga ngo mu bantu bakora siporo yo guterura ibiremereye baterura uwo mwana . Ikindi mu muryango we ntawe bigeze bagira ubyibushye bene ako kageni.

image

Kubera Lu Hao adakunda kugenda , mama we ni we umujyana ku ishuri kuri moto dore ko yiga mu mashuri y’incuke .

Ku girango barebe niba bamugabanyiriza ibiro bashyize mu rugo rwabo ikibuga cya Basket. Ariko imyitozo akora ituma arakara, ntayikore uko bikwiye maze nyuma akiyongera ibiro.

image

Nk'uko tubikesha urubuga daillymail.co.uk , Lu Hao bamujyanye ku biraro bitatu , kimwe muri ibyo bitaro byatangaje ko afite ikibyimba cyo mu mutwe. Naho bibiri bivuga ko ntacyo arwaye nkuko byatangajwe na se .

Abaganga batangaje ko imisemburo yuwo mwana ari isanzwe . ikindi bari bahangayikishijwe nuko yakomeza kwiyongera kandi ko bafite ikizere ko azagabanuka akaba muto.

No comments:

Post a Comment