Thursday 7 April 2011

Kigali: Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere ku Rwibutso rwa Gisozi

Ubwo hatangiraga imihango yo Kwibuka ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yunamiye ndetse ashyira indabo ku mva z’inzirakarengane zisaga ibihumbi 260,000 zishyinguye ku Gisozi ndetse acana Urumuri rw’Icyizere cy’ejo hazaza.

Muri uyu muhango watangijwe n’isengesho, bashimiye Imana ku byiza bitandukanye u Rwanda rumaze kugeraho maze banayisaba gukomeza gufasha Abanyarwanda mu kwiyubaka. Mu isengesho rigufi, uwasenze yagize ati: “Mana yacu uyu ni umwanya wo kwibuka ariko tuniyubaka, ni umwanya wo kwakira ibyatubayeho. Turagusaba guhumuriza imitima yacu kandi uduhe ukuri kuko ukuri niko kuzatuma abanyarwanda biyunga ndetse Jenoside ntizasubire ukundi.”

Nyuma yo gushyira indabo ku mva (umuhango ugaragaza ikimenyetso cy’urukundo, kubaha no guha agaciro abazize jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994), Perezida Kagame ndetse yacanye Urumuri rw’Icyizere, ikimenyetso kigaragaza icyizere cy’ejo hazaza Abanyarwanda bakwiye kugira (uru rumuri rw’icyizere rumara iminsi ijana yakozwemo jenoside) yasuye inzu iri ku Gisozi ikusanyirijemo ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ibihe bya jenoside.


Iyi nzu (Centre de Documentation) Perezida Kagame yasuye ahagana mu ma saa yine za mu gitondo irimo ibintu byinshi bigaragaza uko jenoside yateguwe, igashyirwa mu bikorwa ndetse n’uko Abanyarwanda bagiye biyubaka nyuma yayo.

Iyi nzu kandi irimo za mudasobwa zikusanyije ubuhamya bugera ku 2500 bwatanzwe n’abacitse ku icumu, irimo za Filime zitandukanye, inyandiko zigaragaza uko Gacaca yakozwe, amafoto n’amazina ya bamwe mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994.


No comments:

Post a Comment