Tuesday 19 April 2011

Rwanda- Richard Sezibera yasimbuye Mwapachu ku mwanya w'ubunyamabanga bukurubwa EAC

Rwanda: Richard Sezibera former Health Minister
Uwahoze ari Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Richard Sezibera yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Hari hashize iminsi mike bitangajwe ko u Rwanda ari rwo rwatorewe umwanya w’Ubunyamabanga Bukuru bwa East African Community. Nyuma yo kubiganiraho, inama iri kubera muri Tanzania yemeje ko Docteur Sezibera Richard abaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba – EAC.

Uyu muryango ugizwe n’ibihugu bitanu: Kenya,u Burundi, Tanzania, Uganda, n’u Rwanda. Mu banyacyubahiro bari muri iyi nama, harimo Yoweri Kaguta Museveni Perezida wa Uganda, Mwai Kibaki wa Kenya, Petero Nkurunziza uramutswa u Burundi na Dr Jakwaya Kikwete uyobora Tanzania.

Docteur Sezibera Richard asimbuye kuri uyu mwanya Juma Mwapachu ukomoka muri Tanzania, igihugu cyari gifite ubu buyobozi.
Dr Richard Sezibera from Rwanda has a good plan
Sezibera Richard ni muntu ki?

Docteur Sezibera Richard ni Umunyarwanda, yavutse kuwa 05 Kamena 1964. Yashakanye na Eustochie Sezibera babyarana abana bane.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat) mu by’Ubuvuzi. Yabaye kandi umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, ku rwego rw’aba Ofisiye, ipeti rye ni Major.

Major Docteur Richard Sezibera yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabaye Intumwa ya Perezida Paul Kagame mu karere k’Ibiyaga bigari, yabaye Umujyanama wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, aba na Minisitiri w’ubuzima.

Dr Richard Sezibera azwiho kuba umuhanga muri dipolomasi. Mu bumenyi bw'indimi avuga nyinshi zikoreshwa muri kano karere kabarizwamo Umuryango w'ibihugu bigize Afurika y'Iburasirazuba (East African Community).

No comments:

Post a Comment