Sunday 24 April 2011

Amerika ikwiye kuburanisha abandi bajenosideri icumbikiye- Ngoga

Mu gihe ubutabera bwa Leta Zunze ubumwe z’Amerika bukomeje kuburanisha urubanza rwa Lazare Kobagaya ushinjwa kuba yaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, u Rwanda rurasanga n’ubwo iyo ari intambwe ishimishije, ariko hakagombye kuburanishwa n’abandi benshi bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside baba muri icyo gihugu.

Nk’uko Umushinjacyaha Mukuru Martin Ngoga yabitangarije The New Times, ngo u Rwanda ruzakora ibishoboka byose rutange amakuru n’ubundi bufasha ruzasabwa muri urwo rubanza rwa Kobagaya, ngo ariko nanone Amerika yakagombye gutangira gufata no kuburanisha abandi benshi bakekwaho jenoside bari ku butaka bwayo, ngo kuko Kobagaya atari we wenyine uhari.

Aha twabibutsa ko muri iki cyumweru turangiza, Umucamanza Monti Belot yavugiye muri Leta ya Kansas Kobagaya atuyemo ko agomba gukomeza gukurikiranwa ku byaha aregwa. Icyo cyemezo kikaba cyari kigamije kuburizamo ibyasabwe n’ababuranira uregwa, aho bavugaga ko urwo rubanza rukwiye guhagarara, ngo kuko kuba leta y’Amerika irihira abatangabuhamya b’abanyarwanda ngo babashe kugera aho urubanza rubera bisa nka ruswa, bikaba byanatuma batanga ubuhamya bushinja kandi mu by’ukuri ntacyo bafite cyo gushinja uregwa. Gusa Leta y’Amerika yo ivuga ko kuba yaremeye guha amafaranga y’urugendo abatangabuhamya no kubacumbikira ari ibintu bisanzwe, atari ruswa babahaye.

Lazare Kobagaya w’imyaka 83 akaba akomeje kuburana urubanza ashinjwamo kuba yaratanze amakuru atariyo ubwo yakaga ibyangomba byo gutura muri Amerika, aho yavuze ko yabaga i Burundi hagati ya 1993 na 1995, mu gihe ubutabera buvuga ko mu 1994 yari mu Rwanda, ngo akaba yewe yaranagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

Ubuhamya bwatanzwe bwerekana ko yateye akanyabugabo abicaga, aho yabakanguriraga kwica abatutsi bashyizeho umwete. Ibyo ngo akaba yarabikoze hagati y’amatariki ya 15 Mata na 18 Nyakanga 1994.

Ibyo byose uregwa arabihakana akaba avuga ko atigeze arangwa n’ivangura na rimwe, haba mu guhora umuntu ubwoko, akarere, ishyaka, idini, ubwenegihugu n’ibindi byose bitandukanya abantu.

Igihe azaba ahamwe n’ icyaha cyo kubeshya mu gusaba ubwenegihugu, azahanishwa igifungo cy’imyaka 10, kwamburwa ubwenegihugu ndetse n’ amande y’ ibihumbi 250 by’ amadolari y’ Amanyamerika.

No comments:

Post a Comment