Saturday 23 April 2011

Kicukiro: bari bamushimuse bashaka no kumuca umutwe

Abagabo babiri, Niragire Jean Pierre w’imyaka 30 na Karekezi Charles w’imyaka 19 y’amavuko, bashimuse akana k’imyaka ibiri hanyuma bategeka ababyeyi be kwishyura amafaranga ibihumbi magana ane (400.000 Frw), batayishyura uwo mwana agacibwa umutwe.

Ibikorwa nk’ibi byo gushimuta abana(Kidnapping Case) ntibimenyerewe mu Rwanda, bizwi cyane mu bihugu byateye imbere byo ku mugabane w’i Burayi na Amerika.

Muri ibi bihugu, abatekamutwe bashimuta abana bato, bagategeka ababyeyi babo gushyira kuri konti zihariye amafaranga y’umurengera, cyangwa se bagasaba ababyeyi babo bana gushyira ayo mafaranga ahantu hadasanzwe abashimusi baba bagennye.

Muri ibyo bihugu iyo amafaranga adatanzwe haba ubwo uwashimuswe ahasiga ubuzima, cyangwa abashimusi bakazamura ikiguzi cy’inshungu iyo amasaha ntarengwa bahaye ababyeyi mbere yarenze amafaranga ataratangwa.

Mu Rwanda rero, ababigerageje ntibabahiriye, kuko Polisi y’Igihugu ifatanyije n’ababyeyi b’umwana bakurikiranye bakabasha kumenya no guta muri yombi aba batekamutwe.

Nk’uko twabitangarijwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Supt Theos Badege, aba bashimusi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro. Yavuze ko hakoreshejwe inzira ndende ngo bishoboke, kuva mu ijoro umwana yaburagamo.

Supt Badege yavuze ko umwana yabuze kuwa 21 Mata mu ijoro, umubyeyi we atangira gukeka bamwe mu bantu bari hafi aho, barimo umwe mu bo yigeze kwirukana mu nzu ye(umupangayi). Abashimusi batangiye gukoresha amatelefoni atagaragaza numero n’amajwi umuntu atapfa kumuvbura nyirayo.

Umubyeyi yahuruje Polisi, itangira iperereza. Byageze ubwo bamusaba 400.000Frw ngo bamuhe umwana, yemera kuyabaha, bamusaba guhurira nawe mu gashyamba kari hafi y’i Masaka.

Polisi yamuherekeje yiyoberanyije, baza kubikeka babonye umuntu umwe batazi, bariruka bata umwana, atoragurwa n’umushumba waje kumuha umugore utuye hafi aho amwitaho.

Polisi yashatse umwana iramubura, ishatse uwamuhawe, umushumba avuga ko atamuzi, iperereza rirakomeza, hashyirwaho gushakisha no gukurikirana mu ngo hafi aho.

Ku mugoroba Polisi yakoze irondo rikomeye hafi y’urugo rw’umwe mu bashimusi ataha mu rukerera baramufata, aza kwemera icyaha agaragaza n’undi bari bafatanyije.

Umuvugizi wa Polisi yadutangarije ko bakurikiranyweho ibyaha bibiri, ubushimusi no gukoresha iterabwoba.

Polisi yasabye abaturage kudahungabana, kuko iki cyaha ari gishya mu Rwanda, kandi ifite inzira nyinshi zo gukemura ibibazo nk’ibi mu maguru mashya. Barasaba Abanyarwanda kujya biyambaza Polisi hakiri kare, nta birangirika, n’ibimenyetso bitarasibangana.

No comments:

Post a Comment