Thursday 7 April 2011

Mu Bufaransa hagiye gushyirwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Uhagarariye Ambasade y’u Rwanda mu gihugu cy’u Bufaransa Bwana Jacques Kabale azayobora, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09 Mata 2011, imihango yo gufungura urwibutso rwa Jenoside rwa mbere muri iki gihugu. Uru rwibutso ruherereye ahitwa Cluny, mu majyepfo y’Akarere (Région) ka Bourgogne.

Urwo rwibutso ruzaba rugaragaza ibyabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, uburyo yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa nk’uko ubutumwa buturuka muri Ambasade y'u Rwanda i Paris bubivuga.

Gutaha no gufungura ku mugaragaro uru rwibutso ni kimwe mu bikorwa byateganijwe mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ibi bikorwa byose byo kwibuka byateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa ku bufatanye na Diaspora nyarwanda mu Bufaransa no mu Butaliyani.

Ibikorwa byo kubaka uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu Bufaransa byatewe inkunga n’ubuyobozi bw’umujyi wa Cluny na Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside.

Ibikorwa byo kwibuka bigera kuri 14, bizakorerwa mu duce 8 dutandukanye mu Bufaransa. Naho mu Butaliyani ibi bikorwa bizabera mu mujyi wa Roma.

image

Igikorwa nyamukuru cyo kwibuka biteganjwe ko kiba kuri uyu wa Kane, tariki ya 07 Mata 2011, ahitwa Mur de la Paix (Urukuta rw’Amahoro), bikitabirwa na bamwe mu bayobozi bakuru b'u Bufaransa, abadiplomate batumiwe baturutse hirya no hino. Ibi bikorwa bitegenijwe kubera kuri iyi tariki kandi mu mujyi wa Boordeaux no mu mujyi wa Lille , kimwe n’i Roma mu Butaliyani.

Tubibutse ko mu Rwanda icyumweru cyo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 17 cyatangiye kuri uyu wa Kane tariki 7 Mata 2011. Insanganyamatsiko y’ uyu mwaka iragira iti: ”Dushyigikire ukuri, twiheshe agaciro.”

No comments:

Post a Comment