Thursday 7 April 2011

umuziki ushobora gufasha umuntu kutagira Ihahamuka

Umuntu wahungabanye arangwa ahanini n'ubwingunge no guhahamuka. Abatamenyereye iyi ndwara ntibyoroshye guhita babasha kumenya ikibazo umuntu afite ngo babe bakitaho hakiri kare. Ibi kandi iyo bidakurikiranywe hakiri kare byamugeza no ku kwiyahura. Nyamara hari bumwe mu buryo bworoshye umuntu ashobora gukoresha bwafasha umuntu wahungabanye kugaruka ibuntu. Muri ubwo buryo harimo nk’umuziki na siporo. Umuziki ukaba ari kimwe mu bintu bikora ku mutima vuba ukaba wahindura imitekerereze y’umuntu.

U Rwanda nk’igihugu cyanyuze muri Jenoside yanahitanye abantu benshi hagenda hagaragara ihungabana mu bantu benshi barokotse cyane cyane abagore n’abana. Mu gihe cy’icyunamo hagaragara ibikorwa byinshi byo gufasha abantu bahura n’ihungabana bimwe bita counseling. Nyamara hari ubundi buryo umuntu yakwifashisha umuziki mu gufasha uwahungabanye.

Kizito Mihigo ni umuhanzi nyarwanda ukora umuziki ukundwa n’abantu b’ingeri zose mu Rwanda ndetse ukanafasha benshi kubera injyana ituje ndetse n’amagambo awugize. Avuga ko muri muzika ye nta kintu gishya ashiyamo ahubwo ko nawe yibanda ku buzima aba yarabayemo.

Agira ati: “Muri muzika nkora nta kintu gishya nshyiramo kuko nta tekinike mfite ifasha abantu njye ntanga icyo nifitemo. Jye nkeka ko imbaraga umuziki wanjye ufite ari uko ndirimba ibyambayeho abantu bakumva bisa nk’ibyabo. Si muzika gusa ahubwo ubuhanzi bwose bufite ukuntu butanga ubutumwa kurusha uko umuntu yakora discours.”

Kizito akomeza avuga ko umuziki n’ubwo abantu benshi batekereza ko ari uwo gushimisha abantu hari n’akandi kamaro ufite ko kwigisha. Urugero yatanze ni urwa mbere ya Jenoside aho umuziki wakoreshwaga mu gusenya abanyarwanda ukurikije indirimbo baririmbaga. Kubwe ngo umuziki wo kuri iki gihe wari ukwiye kwigisha abantu mbere yo kubashimisha.

Clarisse Uzayisaba ni umuganga ukora mu gice cy’indwara zo mu mutwe ku bitaro bya Kabutare bikorera mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye. Avuga ko uretse kuba umuziki wibagiza umuntu ibintu bibi yatekerezaga ushobora no gukoreshwa umuntu asuzuma ko umuntu yagaruye ubwenge.

Agira ati:“Iyo umurwayi umushyiriyemo umuziki ukamusaba kuwubyina akabikora adatezwe bigufasha kumenya niba yagaruye ubwenge, azi ibyo arimo gukora. Ubu buryo tubukoresha mu cyo twita thérapie.”




Umwanditsi Julien P. Sutton mu gitabo cye yise “Music therapy and Trauma” cyangwa tugenekereje mu Kinyarwanda umuziki n’ihungabana, avugamo ko umuziki ufite imbaraga zo gutanga ubutumwa amagambo adashobora kugira. Izi mbaraga zikaba zishobora gukoreshwa ku bantu baba bafite ikibazo cy’ihungabana. Muri iki gitabo hakaba haragiye hifashishwa ubuhamya bw’abantu batuye mu bice byagiye byibasirwa cyne cyane n’intambara nka Bosnia-Herzegovina n'Afurika y'Epfo. Mu buhamya batanze, abantu bo muri ibi bihugu bakaba bragiye bavuga ko umuziki wagiye ubafasha mu buzima bwabo mu gihe babaga bihebye.

No comments:

Post a Comment