Sunday 17 April 2011

Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho: Kamichi umukunzi we yisubiriye iwabo!


Yaramuhimbye akazina k’akabyiniriro ka Boyfriend!
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Mata, nibwo Emely duBois Hollander umukunzi w’umuhanzi Kamichi yuriraga indege agana mu gihugu cy’iwabo ku mugabane wa Amerika. Uyu mukobwa Emely, wari warabaye inshuti magara n’umuhanzi Kamichi, uri mu bahanzi kuri ubu bakunzwe, asubiye iwabo nyuma y’aho arangirije akazi kari kamuzanye mu Rwanda.

Ubwo igihe.com twavugana n’uyu muhanzi Kamichi, yavuze ko nta kizababuza gukomeza gukundana na Emely duBois Hollander gusa ngo bizamusaba ko ava muri Afurika akajya muri Amerika cyangwa we akaza gutura muri afurika kugira ngo umubano wabo uzabashe kugera ku ndunduro.

Kamichi ariko avuga ko nyuma yo kurangiza akazi, ubundi Emely nta kundi kugaruka muri Afurika yateganyaga. Gusa akiha icyizere cy’uko intera urukundo rwabo rwari rumaze kugeraho ishobora kuzatuma uyu mukunzi we agaruka. Ati:”Buriya Imana ninshooboza nzajyayo cyangwa se nawe aza hano dukomeze dukundane ndetse tunabane.”

Tubamenyeshe ko uyu Emely duBois Hollander, umucuti wa Kamichi yari amaze imyaka ibiri ari mu Rwanda, gusa bari bamaranye umwaka umwe bakundana.

Bimwe mu byaranze urukundo rwabo, harimo kuba barasohokanye bakajya mu gihugu cya Tanzaniya bagiye gutembera no kwishimisha mu rukundo rwabo. Mu isabukuru y’uyu muhanzi, basomaniye mu ruhame imwe mu mafoto yazegurutse henshi mu Rwanda. Ikindi ni uko Kamichi yahimbiye uyu Emely indirimbo yise ‘Ngwino Undebe’, aho ayisoza amusaba kwiga ururimi rw’ikinyarwanda agira ati:”Ngwino uvuge ikinyarwanda.”

Muri uyu mwaka bari bamaranye bakundana kandi, Emely bari baramuhimbye akazina k’akabyiniriro ka Boyfriend kuko yakundaga guhamagara kamichi ngo ‘my boyfriend’.

Richard IRAKOZE


No comments:

Post a Comment