Friday 29 April 2011

Dore ubukwe buhambaye bwa Prince William & Kate

Nk'uko byari bimaze iminsi byitezwe n'isi yose, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2011 nibwo Igikomangoma William Arthur Philip Louis Windsor, umwuzukuru w'umwamikazi w'u Bwongereza Elizabeth II yashyingiranywe ku mugaragaro na Catherine Middleton mu rusengero rwa Westminster rusanzwe ruberamo imihango ikomeye ya cyami muri icyo gihugu. Ubukwe bwa William bukaba bubaye nyuma y'imyaka 30 ababyeyi be Charles na Diana bashyingiwe (nyuma baje gutandukana, Diana yitaba Imana mu 1997).

Ubwo bukwe bwari bwitabiriwe n'ibikomerezwa biturutse imihanda yose y'isi, higanjemo imfura (nobles) zo mu bihugu bitandukanye, abakuru b'ibihugu n'aba za guverinoma, abahagarariye ibihugu byabo mu Bwongereza, n'abandi; bukaba bwanakurikiranywe n'abantu barenga miliyari 2 kuri televiziyo, radiyo n'imbuga za internet mu bihugu 180 byo ku isi.

Ubwo bukwe bwari akataraboneka, ariko kubivuga byonyine ntacyo bimaze,akaba ariyo mpamvu n'ubwo bamwe muri mwe babashije kubukurikirana, IGIHE.com yiyemeje kubagezaho amwe mu mafoto y'ibirori byaranze ubwo bukwe bwa William ufite amahirwe menshi yo kuzaba umwami w'u Bwongereza mu myaka iri imbere, dore ko ari uwa kabiri mu bazungura Elizabeth nyuma ya se.

Umwamikazi akaba yageneye abageni bashya titre ya Duke and Duchess of Cambridge, akaba ari umwanya usumba iyindi mu mfura (nobles) zo mu Bwongereza.

image
Prince William ubwo yazanaga na Nyirakuru,
Umwamikazi Elizabeth II


image
Catherine yaherekejwe na se Micheal Middleton na mukuru we
Kate Philippa inyuma


image
Se wa Catherine, Micheal Middleton ageza umukobwa we
imbere y' Igisonga cya Musenyeri Rowan William na Prince William
ku ruhande


image
Prince William na Catherine baherekejwe na Prince Harry (Murumuna wa William)
ndetse na Philiippa Middleton (mukuru wa Kate)


image
Prince William yambika Catherine impeta

image
Prince William na Catherine basohoka mu kiliziya.
Ikanzu ya Kate ifite ivara rya metero 2.7. William yari yambaye umwenda w'abasirikare bitwa Irish Guard abereye colonel


image
Prince William na Catherine bagaragarije abari aho urukundo rwabo

image
Prince William na catherine basuhuza abari aho

image
Prince William na Catherine batwawe n'igare rikururwa n'indogobe.
Inyuma yabo hari abasirikare 160 ku ndogobe


image
Umwamikazi Elizabeth (imyaka 85) yitabiriye ubukwe bw' umwuzukuru we
William


image
Igikomangoma Charles na Camilla umufasha we
(uwasimbuye nyakwigendera Princess Diana )


image
Sir Elton John n'umufasha we David Fyurnish
nabo bitabiriye ubukwe


image
N'ubwo Victoria atwite ntibyamubujije kwitabira ibirori n' umugabo we
David Beckham


image
image
Ubukwe bwari bukurikiranwe na benshi n' amatsiko menshi

image
Ndetse no mu gikoni bakuriniranaga iby' ubwo bukwe...

3 comments: